RIB yataye muri yombi Mgr Dr Mugisha uherutse kwirukanwa mu itorero
Yanditswe: Tuesday 21, Jan 2025

Urwego rw’Ubungenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Musenyeri Dr Mugisha Mugiraneza Samuel wahagaritswe n’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda ku buyobozi bwa Diosezi ya Shyira.
Uru Rwego rwavuze ko akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza no gukoresha umutungo wa Diyosezi mu nyungu ze bwite mu gihe yari akiri ku buyobozi.
Mu Ugushyingo 2024, nibwo Umushumba Mukuru wa EAR mu Rwanda, Dr Laurent Mbanda yahagaritse ku mirimo Musenyeri Dr Mugiraneza Mugisha Samuel wayoboraga Diyoseze ya Shyira kugira ngo hakomeze hakorwe ubugenzuzi ku bibazo by’imiyoborere n’imitungo bimuvugwaho.
Ibi bibazo Musenyeri Dr Mugiraneza Mugisha Samuel avugwamo byatangiye kuvugwa cyane mu ntangiriro z’umwaka wa 2024, ubwo bamwe mu ba pasiteri bo muri EAR Diyoseze ya Shyira bari bamenyereye imikorere y’iyi Diyoseze bahindurirwaga imirimo n’inshingano bigafatwa nko kwikiza abashakaga kubangamira imigambi ye.
Kugeza ubu afungiwe kuri Station ya RIB ya Remera mu gihe iperereza ku byaha aregwa rikomeje.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *