skol
fortebet

RIB yataye muri yombi umuyobozi wo muri WDA ukekwaho icyaha cya ruswa

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Monday 23, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Umuyobozi Ushinzwe gukurikirana Ubuziranenge mu Kigo cy’Igihugu cy’Imyuga n’Ubumenyingiro (WDA), Dr Habimana Théodore, yatawe muri yombi akekwaho ibyaha bya ruswa.

Ku wa Gatanu tariki ya 20 Ukuboza 2019, nibwo RIB yataye muri yombi Dr Habimana.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yatawe muri yombi azira ubutekamutwe yagendaga akorera abantu batandukanye abaka amafaranga abizeza ko azabashakira akazi

Nkuko ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru kibitangaza, hari kopi yagaragaye y’ibaruwa Dr Habimana yishyuriragaho umwe mu bo yatekeye umutwe nyuma yo kumenya ko RIB imushaka, agirango ayobye uburari ahisha ibimenyetso.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Marie Michelle Umuhoza, yemereye IGIHE itabwa muri yombi ry’uyu muyobozi.

Ati “ Nibyo yatawe muri yombi akurikiranywwe icyaha cyo gusaba indonke hamwe n’ibyaha bya ruswa. Biracyari mu iperereza niryo rizabigaragaza.”

Dr Habimana afungiye kurti Station ya RIB ku Kicukiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa