skol

Rubavu: Mudugudu ukekwaho kwiba inka z’abaturage yafunzwe

Yanditswe: Thursday 31, Oct 2024

featured-image

Umukuru w’umudugudu wa Rushubi, mu kagari Gikombe, umurenge wa Nyakiba ho mu karere ka Rubavu afunzwe akekwaho kwiba inka z’abaturage.

Amakuru avuga ko Ndagijimana Rukwene afunzwe akekwaho kwiba inka mu murenge wa Mudende.

Imbarutso yo gutabwa muri yombi, ni amakuru Ubuyobozi bwamenye mu masaha y’igitondo, yo kuri uyu wa 30 Ukwakira 2024, ubwo yafatanwaga Inka y’injurano yibwe mu murenge wa Mudende, akagari ka Ndoranyi ho mu mudugudu wa Nyabishongo.

Twagerageje gushaka umuyobozi w’umurenge wa Nyakiliba w’umusigire ntibyadukundira.

Iyi nka yari yibwe kwa Nsengiyumva Alphonse.

Rukwene nyuma yo gufatwa afungiwe kuri RIB Sitasiyo ya Kanama naho Inka isubizwa nyirayo.

Ivomo: Bwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa