skol
fortebet

Rurangwa Oswald wahamijwe ibyaha bya jenoside yagejejwe mu Rwanda [Yavuguruwe]

Yanditswe: Thursday 07, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyarwanda Rurangwa Oswald wirukanwe ku butaka bwa Leta Zunze ubumwe za Amerika kubera uruhare yagize muri jenoside yakorewe abatutsi,yagejejwe mu Rwanda.

Sponsored Ad

Uyu mugabo w’imyaka 59 yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe saa Kumi n’iminota itanu kuri uyu wa Kane, tariki ya 7 Ukwakira 2021.

Yahise afatwa n’abapolisi babiri, bamwambitse amapingu mbere yo kumwinjiza mu modoka y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko Rurangwa yari yarakatiwe adahari n’urukiko Gacaca mu cyahoze ari segiteri Gisozi, igifungo cy’imyaka 30 muri 2007.

Rurangwa Oswald Rurangwa bamwe bitaga Oswald Rukemuye, yagaragaye bwa mbere muri Amerika ku makuru y’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wamubonye ari umunyeshuri muri kaminuza ya Central State University muri Wilberforce.

Ashinjwa kugira uruhare mu yahoze ari perefegitura y’Umujyi wa Kigali, by’umwihariko muri Gisozi.

Mu 1994 yari umwarimu mu mashuri abanza ndetse yari Umuyobozi w’Interahamwe muri Gisozi.

Itangazo ryasohowe n’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda kuri uyu wa Kane Tariki 7/10/2021, rivuga ko Rurangwa Oswald yavutse mu 1962, avukira mu cyahoze ari Serire Gasharu, Segiteri Gisozi ubu ni mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Ubwo u Rwanda rwabohozwaga, Rurangwa yahungiye mu cyahoze ari Zaire mu nkambi ya Kibumba, akomereza mu nkambi ya Kayindo. Yahavuye mu 1996 yerekeza muri Amerika.

Mu mwaka wa 2007 yahamijwe n’Urukiko Gacaca rwo ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali ko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa gufungwa imyaka 30.

Raporoyakozwe igaragaza ko hari ubuhamya bw’abantu 20 barimo abahamwe n’ibyaja bya jenoside, bamushinja kugira uruhare mu bwicanyi bwakozwe muri jenoside kuri Paruwasi Sainte Famille no kuri santere Saint Paul muri Kigali.

Bamushinja kandi gushinga bariyeri zari zigamije gufatirwaho abatutsi hirya no hino muri Kigali ndetse no kubica.

Rurangwa kandi ashinjwa gushaka interahamwe, kuzohereza i Gabiro mu myitozo no kuziha intwaro zimwe zari zibitse mu nzu ye.

Rurangwa yareganwaga mu rubanza rumwe na Maj. Gen. Laurent Munyakazi wahamijwe igifungo cya burundu n’urukiko rwa gisirikare. Bombi baregwa kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe kuri Sainte Famille, avugwaho kandi gukorana muri ibyo bikorwa n’uwari perefe wa Kigali, Col. Tharcisse Renzaho uri mu biganza by’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR.

Rurangwa wari umuyobozi w’ishuri ribanza yari n’umuyobozi wa MRND ishyaka ryari ku butegetsi [1973-1994] muri Gisozi ryashatse rikanatoza interahamwe.

Raporo kuri Rurangwa ivuga ko ari umwe mu bagize uruhare mu bwicanyi bwa benshi mu batutsi barihukiye mu rwibutso rwa jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Biteganyijwe ko Rurangwa agezwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe kuwa Kane, tariki ya 7 Ukwakira 2021.

Rurangwa ni umuntu wa gatandatu woherejwe na Amerika mu Rwanda nyuma ya Munyenyezi Beatrice mu 2021, Dr Leopord Munyakazi mu 2012, Mukeshimana Marie Claire mu 2011, Mudahinyuka Jean Marie Vianney mu 2011 na Enos Kagaba Iragaba mu 2005.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa