skol
fortebet

Rusesabagina yasabiwe gufungwa burundu mu bujurire,Sankara asabirwa imyaka 25

Yanditswe: Monday 21, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko rw’ubujurire ko rwahanisha Paul Rusesabagina igifungo cya burundu ndetse rukanamuhamya uruhare bwite mu bikorwa by’iterabwoba.

Sponsored Ad

Bwasabiye kandi Nsabimana Callixte ko yafungwa imyaka 25 aho kuba 20 yari yahawe n’urukiko rukuru.

Ni igihano kiremereye ugereranije n’imyaka 25 Rusesabagina yari yahanishijwe n’urukiko rukuru. Mu gusaba iki gihano, ubushinjacyaha bwasabye urukiko kwemeza ko Rusesabagina yakoze icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo bitemewe.

Bwasabye kandi ko urukiko rwamuhamya uruhare bwite mu bikorwa by’iterabwoba. Ibyaha byombi ntiyari yabihamijwe n’urukiko rukuru.

Marc Nizeyimana wari umwe mu bayobozi b’ingabo za FLN na we yasabiwe gufungwa burundu mu gihe urukiko rubanza rwari rwamuhanishije imyaka 20 y’igifungo.

Ubushinjacyaha bwasabye ko na we yahamwa no kurema umutwe w’ingabo zitemewe ndetse no kugira uruhare rutaziguye mu bikorwa by’iterabwoba.

Ahawe ijambo Sankara yinubiye iki gihano cy’imyaka 25 yasabiwe avuga ko n’icya mbere yari yajuriye asaba ko cyagabanywa.

Yatakambiye urukiko asaba ko rutakwita ku cyifuzo cy’ubushinjacyaha .Yavuze ko ari umuntu wahindutse kandi witeguye kuba umuturage mwiza.

Sankara yabwiye urukiko ko ababazwa no kuba atashobora gusubiza ibihe inyuma ngo ahindure amakosa yakoze ariko ko yigiye ku byabaye.

Herman Nsengimana na we wabaye umuvugizi wa FLN nyuma y’ifatwa rya Sankara na we yasabiwe guhabwa ibihano byiyongereye kuva ku myaka 5 kugeza kuri 20.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kumuhamya icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo bitemewe kiyongera ku cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba yari yahamijwe n’urukiko rw’ibanze.

Ibihano byiyongereye cyane kandi byasabwe kuri Anastase Munyaneza na Nsanzubukire Felicien bari bafite ipeti rya General barikiri mu nyeshyamba.

Urukiko rw’ubujurire rwasabwe kuzabahanisha igifungo cy’imyaka 20 mu gihe bari bahanishijwe imyaka 5 mu rukiko rukuru.

Aba bagabo bombi babaye mu mutwe wa CNLD Ubwiyunge baza gutabwa muri yombi mu ntangiro z’umwaka wa 2017 batarinjira mu mutwe wa FLN.

Urukiko rukuru rwari rwabahamije kuba mu mutwe witwaje intwaro utemewe ariko ni bo bonyine batarebwaga no kuzishyura indishyi kuko batabaye mu barwanyi ba FLN.

Muri rusange ibihano byasabwe biri hejuru cyane. Igihano gitoya cyasabwe ni imyaka 15 y’igifungo mu gihe imike yari yatanzwe n’urukiko rukuru ari imyaka 3.

Uretse ibi bihano urubanza rwapfundikiwe, urukiko rusabwe kuzongera umubare w’Amafranga asabwa nk’indishyi ku bantu bishwe ndetse n’imitungo yasahuwe cyangwa ikangizwa n’abarwanyi.

Gusa impaka zakomeje kuba nyinshi ku bantu bagomba kuzaryozwa indishyi. Abunganira abaziregeye basaba ko zatangwa n’abaregwa bose kuko basangiye umutwe wa FLN.

Ku rundi ruhande ariko abaregwa basanga indishyi zigomba gutangwa n’umuntu hashingiwe ku bikorwa byamuhamye kuko icyaha ari gatozi.

Hari abemera ko babaye muri FLN ariko bakavuga ko batigeze bava ku butaka bwa Congo. Hari n’abemera ko bagabye ibitero ariko bakavuga ko bakwishyuzwa ibyangijwe n’igitero babayemo gusa.

Nk’uko byagenze mu gihe kinini cy’iburanisha na n’ubu Rusesabagina ufatwa nk’umukuru mu baregwa ntiyari mu rukiko.

Nyuma yo gupfundikira uru rubanza, umucamanza Francois Regis Rukundakuvuga yatangaje ko azarusoma ku itariki ya 21 z’ukwezi gutaha.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa