skol
fortebet

Rusesabagina yasabiwe igifungo cya burundu n’Ubushinjacyaha

Yanditswe: Thursday 17, Jun 2021

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bwasabiye Paul Rusesabagina wari umwe mu bayobozi ba MRCD-FLN gufungwa burundu nk’igihano kiruta ibindi mu Rwanda kubera ibyaha akurikiranyweho birimo iterabwoba.

Sponsored Ad

Rusesabagina ushinjwa ibyaha by’iterabwoba 9, yabaye Umuyobozi w’impuzamashyaka ya MRCD yari ifite umutwe w’iterabwoba wa FLN.

Umushinjacyaha Jean Pierre Habarurema ati: "Twashingiye kandi ku buhamya bw’abakorewe ibyaha, abaregwa hamwe na we n’ibimenyetso byakuwe muri telephone ze, muri computer ze, byavuye mu Bubiligi byabonetse ku bufatanye n’ubushinjacyaha bw’Ububiligi."

Yavuze ko muri rusange basabira Paul Rusesabagina "gufungwa burundu nk’igihano kiruta ibindi mu Rwanda" kuko Ubushinjacyaha bubona ahamwa n’ibyaha byose by’iterabwoba aregwa.

Ibyaha icyenda Rusesabagina akurikiranyweho harimo icyo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo,gutera inkunga iterabwoba, iterabwoba ryakozwe ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro, ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo byaha byose bimuhama netse adakwiye inyoroshyo kuko yaburanye ahakana uruhare rwe muri byo.

Rusesabagina yabanje kuregwa ibyaha 13 birimo iterabwoba,nyuma yo gufatwa tariki 31/08/2020 na Leta y’u Rwanda ishaka kumuryozwa ibitero byahitanye abantu mu 2018 na 2019 by’umutwe wa FLN w’impuzamashyaka MRCD Rusesabagina yari abereye umukuru wungirije.

Rusesabagina ni inde?

Yavukiye i Murama, mu cyaro kiri mu majyepfo y’u Rwanda

Yavuye mu Rwanda mu 1996, asaba ubuhungiro mu Bubiligi

Afite abana batanu, ubwenegihugu bw’Ububiligi n’uburenganzira bwo gutura muri Amerika

Yize anakora ibijyanye na hoteli nyuma aba impirimbanyi ya politiki

Nyuma ya filimi ’Hotel Rwanda’ yabonye ibihembo bitandukanye

Yashinze ishyaka PDR-Ihumure, ritavugarumwe n’ubutegetsi rikorera mu buhungiro

Mu 2018 na 2019 yabonetse mu mashusho, n’ikiganiro n’abanyamakuru yemera gushyigikira umutwe wa FLN, avuga ko "igihe kigeze ngo hakoreshwe uburyo bwose bushoboka mu kuzana impinduka mu Rwanda kuko inzira zose za politiki zanze".

Mu rukiko mu kwezi kwa cyenda, yemeye ko yateye inkunga y’amafaranga FLN, ariko ko uwo mutwe wakoraga mu bwigenge kandi inkunga ye itari igenewe ibikorwa by’iterabwoba, nk’uko byavuzwe na Reuters.

Muri uru rubanza rukomeje, Rusesabagina kugeza ubu niwe usabiwe ibihano biremereye kuruta abandi, uwari umugizi wa FLN Nsabimana Callixte ’Sankara’ ejo kuwa gatatu yasabiwe gufungwa imyaka 25.

Uyu munsi, Herman Nsengimana wasimbuye ’Sankara’ ku buvugizi bwa FLN we yasabiwe gufungwa imyaka 20.

Ubushinjacyaha buvuga ko bubona ahamwa n’ibyaha icyenda by’iterabwoba aregwa.
Kuri buri kimwe muri ibyo byaha, Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka yose hamwe 170.Rusesabagina mu kwezi kwa gatatu yivanye muri uru rubanza kuko ngo yabonaga nta butabera yabona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa