skol
fortebet

Rusizi: Ba bagore bakekwaho gukubita umucamanza bihannye umucamanza urubanza rurasubikwa

Yanditswe: Wednesday 04, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 03 Kanama 2021 mu karere ka Rusizi mu murenge wa Kamembe ku rukiko rwibanze rwa Kamembe hatangiye kuburanishwa mu mizi abagore bane aribo Mukamana Jaeanine, Nyirabakiza Beatrice, Nyampundu Speratha, na Tuyishime Alphonsine.

Sponsored Ad

Aba bose Ubushinjacyaha bubakurikiranyeho icyaha cyo gutuka no gusagarira inzego z’ubutabera icyi cyaha gihanishwqa ingingo ya 260 y’itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Saa tatu zuzuye nibwo inteko y’umucamanza umwe n’umwanditsi yatangiye kuburanisha uru rubanza.Abaregwa bari bunganiwe uko ari bane n’abanyamategeko babiri Me Ndikumana Elisee na Me Ruremesha Nicolas.

Abaregwa bose baregwa n’ubushinjacyaha ku kirego cyageze murukiko kuwa 26 Nyakanga 2021.Kuri iki gicamunsi,urubanza rwaburanishijwe mu buryo bwihuse
kuko kuburana ifunga n’ifungurwa nta byabayeho kuko mu ibazwa ry’abaregwa bemeye icyaha banagisabira imbabazi.

Ubwo umucamanza yatangiraga iburanisha yasabye abantu kugira ituze mu rukiko no kuzimya Telephone ku bazifite kubera ko yaragiye gutangira kuburanisha ababuranyi.

Me Ndikumana Elisee wunganira abaregwa yahise abwira umucamanza ko amwihannye nk’uko ingingo ya 103 ibiteganya.

Me Ndikumana yavuze ko uretse ingingo z’amategeko zibimwemerera yavuze ko umucamanza wahawe urubanza yavuye mu rukiko rwibanze rwa Nyakabuye kandi umucamanza wahohotewe akaba yaraje gukorera mu rukiko rwibanze rwa Kamembe ariho yabanje gukorera.

Uyu munyamategeko ati "murumva ko dufite impungenge z’uko twabona ubutabera muri uru rubanza turasaba ko umucamanza urufite yaruvamo".

Indi mpamvu ikomeye uyu munyamategeko yatanze y’ubwihane bwe mu rukiko, nuko urukiko rwikirenga rwasohoye itanganzo rwamagana ibikorwa byakozwe na bariya bagore byo kuvogera urukiiko rwibanze rwa Kamembe bakanahohotera umucamanza.

Me Ndikumana ati "Murumva ko uru rubanza mu gihe rwaba rubaye habaho kurengera urwego kurusha gutanga ubutabera kuko urukiko rw’ikirenga rwamaze kwerekana uruhande rubogamiyeho."

Uyu munyamategeko ati Ndihana Umucamanza kuko turacyemanga ubwigenge bwe mugutanaga ubutabera."

Me Ndikumana Elisee yasoje avuga ko mu gihe uru rubanza ruzaba ruburanishijwe abacamanza bazabogamira ku mucamanza mugenzi wabo wahohotewe ko bityo batizeye ubutabera bazahabwa.

Nyuma y’ubwihane bwa Me Ndimumana Elisee, Me Ruremesha Nicolas nta kintu yongeyeho n’ubushinjacyaha nta kintu bwigeze buvuga.

Umucamanza yahise ahagarika urubanza,asubika iburanisha urubanza rushyirwa igihe kitazwi.

Umunyamategeko Me Gatete Collin,mu kiganiro cy’umwihariko yahaye Umuryango yavuze ko kwihana Umucamanza mu rukiko ari ibintu bisanzwe,ariko nanone uwihana umucamanza aba agomba gutanga ibimenyetso bifatika kuko kumwihana gusa bitaba bihagije.

Me Gatete Collin yavuze ko iyo habayeho kwihana umucamanza urubanza ruhita ruhagarara rugasubikwa Umucamanza wari urifite agakora Raporo akayishyikiriza Perezida w’urukiko urwo rubanza rwaburanishirijwemo.

Perezida w’urukiko asuzuma impamvu zatumye uwihannye yihana umucamanza iyo asanze impamvu yatanze nta shingiro zifite, wa mucamanza bari bihannye urubanza arusubiramo nta kabuza ariko iyo abaregwa batanze impamvu zifatika wa mucamanza bihannye aruvamo.

Uru rubanza Umuryango uzarukurikirana kugera umucamanzna arufasheho icyemezo cya nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa