skol

Rusizi: Ba bagore basagariye Umucamanza bakatiwe

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 11 August 2021

Abaregwa bose baburanye bemera icyaha banasaba imbabazi

Abarekuwe by’agateganyo n’uwitwa Chance Bakundamaho, Uwamahoro Fautune, Niyonsenga Mediatrice, na Kampire Marie Gorthe.

Mu rukiko haregewe abandi bane aribo: Nyirakiza Beatrice, Nyampundu Speratha, Tuyishime Alphonsine, na Makamana Jeaninne, aba bunganiwe na Me Ndikumana Elisee na Ruremesha Nicolas,

Kuri uyu wagatutu Urukiko rwibanze rwa Kamembe rwakatiye abagore bane mubagore umunani bari bafashwe bagafungwa.

igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu ya Miliyoni imwe rutegeka ko ihazabu bagomba kuyitanga mugihe kitarenze amezi abiri.

Ni Urubanza rwatangiye kubuiranishwa kuri uyu wa kabiri inteko y’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko niyoyaburanishije uru rubanza.

Ubushinjacyaha bwari mucyumba cy’urukiko buhagarariwe abaregwa n’ababunganira mumategeko nabo bari murukiko.

Umucamanza yatangiye asoma imyirondoro y’abaregwa bose bemera ko ari iyabo, Umucamanza yahaye Ubushinjacyaha umwanya kugira ngo busobanure imikorere y’icyaha.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko hari Video nyinshi zagiye hanze zarimo bamwe mu bagore basobanuraga ikibazo cyabo cy’ukuntu hari umuntu wabariganije amafaranga y’ikimina ari nayo bagararamo batakambira Perezida wa Repuburika.Iyi Video Ubushinjacyaha buvuga ko nta kibazo bayifiteho,ko ahubwo kuba harabayeho gusagarira inzego z’ubutabera ari nabyo bigize icyaha bihanwa n’ingingo z’amategeko mu ngingo ya 260.

Ubushinjacyaha bwahise busaba ko abaregwa bose bahanishwa igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe n’amezi atandatu.

Me Ruremesha Nicolas umwe mu banyamategeko wunganira abaregwa yavuze ko ibyakozwe na bariya bagore babitewe n’agahinda kenshi ko kubura imitungo yabo bashakanye n’abagabo babo ikagenda mu maherere.

Uyu munyamategeko yasobanuye ko muri ako gahinda habayemo n’ubujiji bwo kutamenya amategeko.

Me Ruremensha ati "Nk’uko ingingo ya 97 ibiteganya ndasaba ko bafungurwa bakarekurwa bagakurikiranwa bari hanze kuko biteganwa n’amategeko."

Me Ndikumana Elisee yabwiye urukiko ko hakwitwa cyane kuri Video yafashwe kuko nta hantu na hamwe hagaragara aba bagore bakubita Umucamanza cyangwa Perezida w’urukiko.

Me Ndikumana yabwiye Urukiko ko ibyakozwe byatewe no kutamenya amategeko ko ariko ikindi gikomeye cyatumye bigera aho byageze ko ari uko urukiko ntabashinzwe umutekano bari bahari.

Ibi bikaba byaratumye aba bagore basagarira umucamanza bumva ko bari mu kuri.

Yavuze ko abapolisi bari gukumira ibikorwa by’aba bagore ntibigere aho byageze.

Ndikumana Elisee yavuze ko n’ubwo basabiwe Umwaka n’igice urenga ko ahubwo mu bushishozi bw’urukiko,bwabasubikira igihano kuko nabyo bigenwa n’itegeko kandi indi mpamvu yatuma basubikirwa ko ari uko bose kuva bafatwa bemera icyaha bakoze bakanakicuza bakagisabira imbabazi.

Abaregwa gusagarira Umucamanza bo babwiye urukiko ko ibyo bakoze batari bazi ko bigize icyaha cyatuma bagezwa imbere y’ubutabera ko ariko n’iminsi bamaze bafunze babonye uburemere bw’icyaha bakoze.Abaregwa bati "muce inkoni izamba mutubabarire."

Icyemezo cy’urukiko cyasomwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu,umucamanza yategetse ko abaregwa bose bahanishwa igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe bagakomereza igifungo muri Gereza ya Nyamagabe n’ihazabu ya Miliyoni imwe.

Umucamanza yakomeje avuga ko iyi Hazabu aba bagore baciwe bagomba kuyitanga mu gihe kitarenze amezi abiri.

Umucamanza yibukije ko abaregwa bafite iminsi 30 yo kujururira icyemezo cy’urukiko,mu gihe batanyunzwe n’umwanzuro rwafashe.

Me Ndikumana Elisee ati turahita tujurira mu kiganiro yahaye Umuryango Me Ndikumana wunganira abaregwa yavuze ko bahita bajuririra icyemezo cy’urukiko kubera ko baburanye bemera icyaha bakanagisabira imbabazi bakanicuza ibyo bakoze bikanga bagakatirwa.

Me Ndikumana ati "nanjye ubwange nasobanuriye urukiko ko ibyakozwe nta mugambi wateguwe ngo bikorwe."

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Huye: Umugabo afunzwe ashinjwa gutwika abana be abaziza kumwiba 5000...

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugore w’imyaka...
21 October 2021 0

Ubushinjacyaha bwajuririye imikirize y’urubanza rwa Rusesabagina na bagenzi...

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko bwajuririye imikirize y’urubanza...
20 October 2021 0

Rulindo: Yabyaye impanga ku myaka 17 abana n’umugabo amezi abiri

Umukobwa wo mu murenge wa Base akarere ka Rulindo, yavuye iwabo agiye...
20 October 2021 0

Muhanga: Hakurikiranywe uwibye umwana, uwateye inda yidegembya

Umwana w’umukobwa wigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye yatewe inda,...
20 October 2021 0

Musanze: Uwasambanyije umwana ashaka kumugira umugore yakatiwe igifungo...

Kuwa gatatu, tariki ya 05 Gicurasi 2021, ubushinjacyaha bwasabiye umusore...
20 October 2021 0

Rusizi: Abana basigiwe uburwayi n’uwabasambanyije ntibavuzwa

Umugabo wasambanyije abana batanu mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi...
19 October 2021 0