skol
fortebet

Rusizi: Gitifu w’Akagari yaguwe gitumo ari kwiba amabati yagombaga guhabwa abatishoboye

Yanditswe: Friday 15, May 2020

Sponsored Ad

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gakoni mu murenge wa Muganza ho mu karere ka Rusizi yafatiwe mu cyuho we n’umuzamu basohoye amabati yari abitse mu biro by’aka kagari bivugwa ko bari bagiye kuyagurisha ,nyamara barayazanye kugira ngo azahabwe abaturage batishoboye.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gicurasi 2020,nibwo aba bombi batawe muri yombi bagiye kugurisha aya mabati yagenewe guhabwa abatishoboye.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Muganza bwabwiye TV na Radio One dukesha iyi nkuru ko abaturage ari bo babahamagaye bababwira ko uwo muyobozi w’akagari arimo kwiba amabati nyuma yo kumubona asohoye amabati ane muri 20 yari abitse muri ako Kagari.

Kuri ubu, uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gakoni afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Bugarama ndetse iki kinyamakuru kivuga ko cyamenye amakuru ko uyu muyobozi yahise yegura ku nshingano ze nubwo bitaremezwa n’ubuyobozi bw’akarere.

Muri uku kwezi abayobozi mu ngeri zitandukanye mu karere ka Rusizi bakomeje inkubiri yo kwegura barangajwe imbere n’uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere MUSHIMIYIMANA Ephrem n’abandi batatu bari bayoboye imirenge beguye cyo kimwe n’abandi bakozi babiri bari bashinzwe irangamimerere na Notariya.

Kuwa kabiri, tariki 05 Gicurasi nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye kuzenguruka amakuru avuga ko Tour du Rwanda yagarutse ndetse yahereye mu karere ka Rusizi,ihereye kuri uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’Aka karere ndetse na bamwe mu bayobozi b’imirenge.

Mu banyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge bavuzwe ko beguye harimo Nyirazaninka Antoinette w’umurenge wa Nkanka, Tuyishime Jean de Dieu wa Nkombo na Rukesha Emmanuel wa Butare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa