skol
fortebet

Rusizi: Polisi yataye muri yombi abantu 24 basengeraga mu mashyuza binyuranyije n’amategeko

Yanditswe: Monday 10, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki ya 9 Kanama 2020, Polisi ikorera mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Nyakabuye mu Kagari ka Mashyuza yahafashe abantu 24 barimo gusenga binyuranyijwe n’amategeko.

Sponsored Ad

Aba bantu bafatiwe mu mashyuza bari bananyuranyije n’amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19, bari abakirisitu bo mu madini n’amatorero atandukanye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko usibye ko n’ubusanzwe gusengera ahantu hatazwi n’ubuyobozi bitemewe bariya bo bari barenze ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 kuko bari begeranye kandi ntawambaye agapfukamunwa.

Ati: “Bariya bantu uko ari 24 bari barenze ku mabwiriza yose yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Bari begeranye bari mu mazi, nta n’umwe wari wambaye agapfukamunwa kandi bose bari bavuye mu bice bitandukanye.”

CIP Karekezi avuga ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, abapolisi bajyayo basanga barimo gusengera mu buvumo burimo amazi y’amashyuza.

Ati “Hariya hantu imiterere yaho nayo ubwayo yakwica umuntu kuko amazi aba asuma cyane uturutse hejuru ku rutare kandi ashyushye. Mu bihe bishize umuturage yagiyeyo gusenga ahagirira impanuka iturutse kuri ayo mazi yitaba Imana.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yongeye gukangurira abaturage gukurikiza amabwiriza Leta iherutse gutanga agomba kubahirizwa mu nsengero kugira ngo abakirisitu basubiremo basenge. Abatarashobora kubahiriza ibisabwa bakangurirwa gukomeza gusengera mu ngo zabo ariko batagombye gutumanaho ngo bateranire ahantu hamwe kuko bitemewe.

Abafashwe uko ari 24 bashyikirijwe ubuyobozi kugira ngo bongere baganirizwe ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 no kubasobanurira ko gusengera ahantu hatemewe n’amategeko bibujijwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa