skol
fortebet

Rusizi: Yibye mubazi y’amazi ku muturanyi barayimufatana

Yanditswe: Monday 11, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Shumbusho Abdou wari utaramara icyumweru afunguwe yafatanywe mubazi y’amazi y’umuturanyi we mu mujyi wa Kamembe agiye kuyishakira umuguzi.

Sponsored Ad

Uwo mugabo w’imyaka 42, yari yafunzwe azira gutera mushiki we umushito mu gatuza, ashaka kumwica, yafatiwe mu mujyi i Kamembe arimo gushaka umuguzi w’iyo mubazi yari amaze kwiba umuturanyi we, ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe.

Umwe mu bamufashe yabwiye yavuze ko iyo mubazi yayibye ku muturage utuye mu Mudugudu wa Burunga, Akagari ka Gihundwe, Umurenge wa Kamembe.

Ati: “Yayibye mu rukerera rushyira uwa Gatandatu tariki ya 9 Ugushyingo, nyir’urugo abyutse arayibura, abwira irondo, ubuyobozi n’inzego z’umutekano. Kuko uyu mugabo n’ubundi yafunzwe yari umujura ruharwa twese twikanga, twaketse ko ari we kuko kuva yafungwa nta wari wongeye gutaka kwibwa. Twamushakishije rero tuyimufatana mu ma saa tatu z’igitondo mu mujyi i Kamembe ashakisha uyimugurira.”

Yavuze ko iki kibazo cy’abafungurwa bakarushaho guteza umutekano muke mu baturage aho kwikosora, muri uyu mujyi wa Rusizi gihari, aho usanga benshi banazanye ubukana buruta ubwo bajyanyemo mbere, agasaba ko byakwigwaho umuntu mbere yo kurekurwa yari afungiye ibyaha bifata ku mutekano w’abaturage, akanabagarukamo akabemerera ko yahindutse koko, bishobora kugira icyo bitanga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Ingabire Joyeux, avuga ko koko yibye mubazi y’amazi ataranamara icyumweru afunguwe.

Ati: “Yayifatanywe saa tatu z’igitondo agiye kuyigurisha, ayibunza mu mujyi atarabona uyimugurira. Twamushyikirije sitasiyo ya RIB ya Kamembe, kuko urumva ko byari n’isubiracyaha, mubazi isubizwa nyirayo.’’

Yasabye abaturage gukoresha amaboko yabo bakora ibyiza bibateza imbere bitagize uwo bihungabanya, bakareka ingeso nk’izo zihombya abandi, ahabonetse ikibazo nk’icyo bajye batangira amakuru ku gihe kugira ngo umujura nk’uwo afatwe hakiri kare kuko abenshi ibyo bibye babigurisha mu mujyi.

N’abaguzi bagura ibikoresho byakoze bakabanza gushishoza ko ubagurishije ikintu yaba atacyibye mu kanya ba nyiracyo bahagera uwaguze agahomba.

Ivomo:Imvaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa