skol
fortebet

Rutsiro:RIB yataye muri yombi umukozi w’Akarere akekwaho Ruswa

Yanditswe: Friday 13, Dec 2024

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi Kamayirese Innocent, umukozi ushinzwe kurengera ibidukikije mu Karere ka Rutsiro.

Sponsored Ad

Akurikiranweho kwaka ruswa y’amafaranga abantu batandukanye kugirango abahe ibyangombwa byo gucukura amabuye n’umucanga.

RIB ku rubuga rwa X,yavuze ko “ Kamayirese yafashwe nyuma y’iperereza ryari rimaze iminsi rikorwa ku mitangire y’ibyangombwa byo gucukura umucanga n’amabuye byo kubaka mu Karere ka Rutsiro.”

Ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihango mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB irashimira abaturage bakomeje kugaragaza ubushake bwo kwanga gutanga ruswa ahubwo bagatanga amakuru kuri yo.

RIB iributsa kandi ko ruswa ari icyaha kidasaza, inaburira abakoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite kubihagarika kuko ari ibikorwa bihanwa n’amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa