skol

Urukiko rwashimangiye ko Hoteli y’umuryango wa Rwigara itezwa cyamunara

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 15 October 2021

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Urukiko rw’Ubucuruzi mu Rwanda rwatesheje agaciro ikirego cyihutirwa cyatanzwe n’uruganda rw’itabi rwa Nyakwigendera Assinapol Rwigara cyo guhagarika guteza cyamunara Hotel igeretse 4 yabo.


Uruganda Premier Tobacco Company rwareze rusaba guhagarikisha icyamunara ya Hotel iri mu Kiyovu ruvuga ko uruhushya rwatanzwe mu buryo budakurikije amategeko.

Umucamanza yanzuye ko urwo ruhushya rwatanzwe mu buryo bwemewe n’amategeko. Ariko abo kwa Rwigara bemeje ko nyuma yo kutanyurwa n’icyemezo cy’urukiko bazakijuririra.

Mu cyumba cy’urukiko hagararaye abo ku ruhande rw’uruganda rw’itabi rwa Nyakwigendera Rwigara gusa. Banki y’ubucuruzi ya COGEBANK yo ntiyari ihagarariwe.

Muri urwo rubanza kompanyi y’ubwishingizi Prime Insurance yasabiwe gusubiza miliyoni zisaga 349 na COGEBANK mu gihe yari yarishyuye iyi bank miliyoni zisaga 540 mu rubanza rwasabaga kwishyura ubwishingizi ku rupfu rwa Rwigara.

Me Henry Pierre Munyengabe wunganira iyo bank akavuga ko kuba hari ikirego cy’iremezo bitabuza icyamunara gukomeza kuko umwenda PTC ibereyemo banki yunganira utararangira.

Me Janvier Rwagatare wunganira abo kwa Rwigara avuga ko uruhushya rwo guteza icyamunara iriya nyubako rwatanzwe bidakurikije amategeko ndetse avuga ko uru rubanza rutareba iyi kompanyi ya ba Rwigara kuko itabayemo umuburanyi.

Yasobanuye ko haburanaga Madamu Mukangemanyi aho kuba PTC mu gihe umucamanza yashimangiye ko uruhushya rwo guteza cyamunara iyo Hotel byakurikije amategeko.

Nyuma y’urubanza,Madamu Adeline Rwigara,yabwiye Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru ati "Ni agahomamunwa,ubundi uru hari urubanza rurimo ko ari urucabana.Twe twumvaga nta rubanza ruhari kuko baratwiba ku mugaragaro kandi dufite ibimenyetso.Ntawe uburana n’umuhamba gusa tuba tugomba gukora ibyo tugomba gukora."

Yakomeje yemeza ko bagiye kujuririra kiriya cyemezo cyo gutezwa icyamunara iriya Hoteli.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Urubanza rw’ubujurire rwa Jado Castar rwasubitswe

Urubanza rw’ubujurire rwa Bagirishya Jean de Dieu ’Jado Castar’,rwari...
6 December 2021 0

CSP Kayumba wayoboraga gereza ya Nyarugenge yakatiwe igifungo cy’imyaka...

CSP Kayumba Innocent wari Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge na SP...
3 December 2021 0

Abasirikare bashinjwaga gufata ku ngufu abagore bo muri Kangondo II...

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Private bari bakurikiranyweho ibyaha...
2 December 2021 1

Rulindo:Urukiko rwategetse ko Padiri ukekwaho gusambanya umwana afungwa...

Urukiko rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agatagenyo iminsi 30 Umupadiri wo...
1 December 2021 0

Impaka ku batangabuhamya mu rubanza rwa Wenceslas Twagirayezu ukekwaho...

Ubushinjacyaha bwatanze urutonde rw’abatangabuhamya 10 bwifuza ko bazaza mu...
1 December 2021 0

Umuryango wa Rwigara urishyuzwa amafaranga arenga Miliyoni 349...

Urukiko rw’ubucuruzi mu Rwanda rwanzuye ko Umuryango wa Nyakwigendera...
30 November 2021 0