skol
fortebet

Safari George wagaragaye mu mashusho ari kuniga umu DASSO yasabiwe gufungwa iminsi 30

Yanditswe: Tuesday 07, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bwasabiye Safari George uheruka kugaragara mu mashusho arwana n’umukozi w’urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano DASSO, gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Yabisabiwe kuri uyu wa Kabiri n’ubushinjacyaha, ubwo yagezwaga imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare. Uyu mugabo akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gukubita no kubangamira ubuyobozi buri mu kazi.
Safari George wo mu Kagari ka Musenyi mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare yatawe muri yombi mu kwezi gushize (...)

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bwasabiye Safari George uheruka kugaragara mu mashusho arwana n’umukozi w’urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano DASSO, gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Yabisabiwe kuri uyu wa Kabiri n’ubushinjacyaha, ubwo yagezwaga imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare. Uyu mugabo akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gukubita no kubangamira ubuyobozi buri mu kazi.

Safari George wo mu Kagari ka Musenyi mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare yatawe muri yombi mu kwezi gushize nyuma yo kugaragara mu mashusho ari kuniga umukozi ushinzwe gucunga umutekano mu rwego rwa DASSO akenda kumuheza umwuka.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga,umukozi wo mu rwego rwa DASSO yagaragaye ari gukurura umupira umushumba nabi cyane kugeza ubwo awuciye.

Mu kanya gato, Bwana Safari yagaragaye ari hejuru y’uyu mukozi wa DASSO wambaye impuzankano yamunize undi ari kuvuza induru ati "Aranyishe we,aranyishe."

Gitifu w’akagari watabaye yumvikanye ari kuvuga ati "Nyubaha Safari",hanyuma aramurekura uyu mu Dasso ahita agenda.

Safari George yahise atabwa muri yombi ajya gufungirwa kuri station y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ya Karangazi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bukimara kubona ayo mashusho bwatangaje ko yaba uyu muturage ndetse na Dasso bose bagomba gukurikiranwa.

Bubinyujije kuri Twitter,bwagize buti "Nubwo Akarere kari mu bikorwa byo gufata amatungo azerera hanze y’inzuri, uburyo ibi byakozwemo binyuranyijwe n’imyitwarire ikwiye. Abagaragaweho imikorere mibi ku mpande zombi (haba abayobozi na ba nyir’inka) bakurikiranywe n’inzego z’ubutabera.

Ubuyobozi bw’Akarere bwafashe ingamba ko imikorere mibi nk’iyi itazongera mu nzego zose ndetse no mu baturage."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa