skol

Sankara yahishuye uko Rusesabagina yateguye ibitero mu Rwanda

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 24 June 2021

Nsabimana Callixte wakoresha izina rya Sankara mu gisirikare cya FLN,yavuze ko ibitero byagabwe ku butaka bw’u Rwanda muri 2018 na 2019 n’abarwanyi bawo byatangiye gutegurwa na Paul Rusesabagina afatanyije na Lt Gen Wilson.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu, ubwo Uruko Rukuru rwahaga umwanya Nsabimana Callixte ngo agire icyo avuga ku gifungo cy’imyaka 25 yasabiwe n’Ubushinjacyaha, yahakanye ibyaha bibiri birimo icyo gushinga FLN mu byaha 16 akurikiranyweho.

Urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina n’abandi bari abayobozi n’abarwanyi b’umutwe wa MRCD-FLN, rwakomeje kuri uyu wa 3, hisobanura abaregwa nyuma y’ibihano ndetse n’ibisobanuro byatanzwe n’ubushinjacyaha ku byo abaregwa bakurikiranyweho ndetse n’ibisobanuro babitanzeho.

Nsabimana Callixte (Sankara) niwe wabimburiye abandi, avuga ko icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe wa FLN, atari cyo ahubwo ko uyu mutwe yawinjiyemo ndetse ngo na bamwe mu basirikare bari kumwe mu kirego, abenshi batangiranye na yo ari bo bagakwiye kuba bashinjwa gushinga FLN.

Sankara yagarutse ku kiganiro cya Lt Gen Hamada Habimana yagiranye na shene ya YouTube ya Radio Ubwiyunge ya CNRD, aho agaragaza ko mbere FLN yahoze ari umutwe wa CNRD, avuga ko umutwe w’abarwanyi wa FLN utashinzwe na MRCD kuko washinzwe tariki 10 Kamena 2016, icyo gihe ngo MRCD ya Rusesabagina yari itaravuka, bityo ko atari mu bashinze FLN.

Nsabimana Callixte Sankara kandi ntiyemera icyaha kijyanye n’iterabwoba ku nyungu za politiki ashinjwa, asobanura ko umugambi mugari wa MRCD-FLN utari uwo gukora iterabwoba, bicaga abaturage nk’inzira yo kugira ngo bahatire leta y’u Rwanda kwinjira mu mishyikirano nk’uko bivugwa n’ubushinjacyaha, ahubwo ko baharaniraga ukwishyira ukizana kwa buri munyarwanda.

Nsabimana Callixte yavuze ko ibitero byagabwe ku butaka bw’u Rwanda n’abarwanyi bawo byatangiye gutegurwa na Paul Rusesabagina, afatanyije na Lt Gen Wilson Irategeka mbere y’uko uyu mutwe ushingwa.

Sankara yavuze ko ibikorwa byo gutegura ibi bitero ku butaka bw’u Rwanda byagabwe mu 2018 na 2019 byasabaga ubushobozi, Paul Rusesabagina ngo akaba ari we wabishyizemo imbaraga ngo ubu bushobozi buboneke aho yifashishaga inshuti ze.

Muri izi nshuti ze ngo harimo umucuruzi w’i Lusaka muri Zambia witwa Nsengiyumva Apolinaire watanze ibihumbi 150 by’Ama-Euro, yifashishijwe mu bikorwa byo kugaba ibitero ku Rwanda.

Urukiko kandi rwahaye umwanya Nsengimana Herman wasimbuye Nsabimana Callixte ku mwanya w’umuvugizi w’umutwe wa MRCD-FLN, ngo yisobanure ku byo ubushinjacyaha buherutse kugaragaza ndetse n’ibihano n’indishyi yasabiwe.

Nsengimana Herman avuga ko yemera icyaha cyo kuba mu mutwe w’ingabo utemewe wa FLN icyakora agahakana kuzana ingabo muri uyu mutwe nkuko ubushinjacyaha bubivuga.

Ashingiye kuri ibi we n’umwunganira mu mategeko, basabye urukiko ko rwamugira umwere cyane ko ngo atumva n’impamvu yasabiwe gufungwa imyaka 20 mu gihe bagenzi be bagera kuri 399 bavanywe muri DRC bo bagizwe abere.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane,nibwo byamenyekanye ko hafashwe umwanzuro wo gusubika uru rubanza ruregwamo Rusesabagina na bagenzi be.

RBA

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Visi perezida wa FRVB,Jado Castar, yakatiwe igifungo cy’imyaka...

Visi perezida wa kabiri w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu...
13 October 2021 0

Abaregwa gushaka gutorokesha Nyakwigendera Kizito Mihigo Basabiwe Gufungwa...

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burasabira igifungo cy’imyaka irindwi n’igice...
12 October 2021 0

Ubushinjacyaha bwatangiye gushyira hanze imyirondoro y’abahamwe n’ibyaha byo...

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, bwashyize hanze urutonde rw’abantu 322...
11 October 2021 0

Nyamagabe: Umusore akurikiranyweho gusambanya umwana amubeshya kumuha...

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe bwashyikirijwe dosiye...
9 October 2021 0

Rurangwa Oswald wahamijwe ibyaha bya jenoside yagejejwe mu Rwanda...

Umunyarwanda Rurangwa Oswald wirukanwe ku butaka bwa Leta Zunze ubumwe za...
7 October 2021 0

Urubanza ruregwamo Zigama CSS n’abandi rwasubitswe kubera ubwinshi...

Ku rukiko rw’ubucuruzi ruherereye mu mu mujyi wa Kigali mu murenge wa...
7 October 2021 0