skol
fortebet

Sankara yasabye urukiko ko "rwamushyiriramo imiyaga" akagabanyirizwa igihano

Yanditswe: Wednesday 26, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yasabye Urukiko rw’Ubujurire kumworohereza na we agahabwa igihano gito kuko bamwe mu bo babanye mu Mutwe w’Iterabwoba wa FLN batigeze bagezwa mu nkiko.
Ni ubusabe yatanze mu iburanisha ry’ubujurire bw’urubanza ahuriyemo na Paul Rusesabagina n’abandi 19, bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba bakoze baba muri MRCD/FLN na FDLR/FOCA.
Urukiko rw’Ubujurire rwakomeje iburanisha ryarwo kuri uyu wa 26 Mutarama 2022, haburanwa ku ngingo yo kugabanyirizwa igihano kikajya munsi (...)

Sponsored Ad

Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yasabye Urukiko rw’Ubujurire kumworohereza na we agahabwa igihano gito kuko bamwe mu bo babanye mu Mutwe w’Iterabwoba wa FLN batigeze bagezwa mu nkiko.

Ni ubusabe yatanze mu iburanisha ry’ubujurire bw’urubanza ahuriyemo na Paul Rusesabagina n’abandi 19, bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba bakoze baba muri MRCD/FLN na FDLR/FOCA.

Urukiko rw’Ubujurire rwakomeje iburanisha ryarwo kuri uyu wa 26 Mutarama 2022, haburanwa ku ngingo yo kugabanyirizwa igihano kikajya munsi y’igito giteganyirijwe icyaha ku bw’impamvu nyoroshyacyaha.

Ni ingingo ireba abaregwa 12 barimo Nsabimana Callixte ‘Sankara’, Nizeyimana Marc, Nikuzwe Siméon, Ntabanganyimana Joseph, Niyirora Marcel, Iyamuremye Emmanuel, Nsengimana Herman, Kwitonda André, Nshimiyimana Emmanuel, Ndagijimana Jean Chrétien, Hakizimana Théogène na Mukandutiye Angelina.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Sankara yahamijwe n’Urukiko Rukuru ibyaha bitanu byakozwe mu buryo bw’impurirane mbonezamugambi, byakozwe mu mugambi umwe w’iterabwoba.

Bwasobanuye ko Urukiko Rukuru rwashingiye ku ngingo ya 62 n’iya 60 z’Itegeko No 68/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, rugahanisha Sankara igifungo cy’imyaka 20.

Bwagaragaje ko icyo gihano kinyuranyije n’igifungo cy’imyaka 25 cyateganyijwe n’Itegeko ryavuzwe haruguru mu ngingo yaryo ya 60, mu gihe hari impamvu nyoroshyaha ku cyaha cyari buhanishwe igihano cya burundu.

Ubushinjacyaha busanga kumuhanisha igifungo cy’imyaka 20 aho kuba 25 umucamanza atemerewe kujya munsi, Urukiko Rukuru rwarashingiye ku kuba Sankara yaremeye ibyaha aregwa kuva mu iperereza kugeza aburanishijwe mu mizi, akanafasha ubutabera atanga amakuru yafashije mu iperereza. Hari no kuba ari ubwa mbere yari akurikiranywe n’inkiko.

Urukiko Rukuru ngo rwanashingiye ku manza zitandukanye zirimo urwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 4 Ukuboza 2019 n’urwaburanishijwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 28 Gashyantare 2020.

Ubushinjacyaha bwavuze ko izo manza zitari zikwiye gushingirwaho kuko izo nkiko zombi zanyuranyije n’ihame ry’uko urukiko ruca urubanza rukurikije ibyo itegeko riteganya, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 47 y’Itegeko No 68/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Bwanagaragaje ko izo manza zaciwe inkiko zinyuranyije n’ihame ry’uko nta cyaha gishobora kugabanyirizwa igihano keretse mu bihe no mu buryo buteganywa n’itegeko nk’uko bigaragara mu ngingo ya 48 y’iryo tegeko.

Bwasobanuriye Urukiko ko kuba ingingo ya 60 y’itegeko ryavuzwe haruguru itemerera umucamanza kugabanya igihano cy’igifungo cya burundu ngo kijye munsi y’imyaka 25, nta kuntu urukiko urwo ari rwo rwose rwayirengaho ngo rugabanye igihano rwitwaje imanza zaciwe mu gihe muri zo nta rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga rukuraho iyo ngingo.

Bwibukije ko ingingo ya 95 y’Itegeko Nshinga iteganya ubusumbane bw’amategeko, igaragaza ko urubanza rwaciwe n’urukiko rudashobora gusumba itegeko.

Keretse igihe rwaba ari urubanza rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga rukuraho iyo ngingo y’Itegeko kubera kunyuranya n’Itegeko Nshinga.

Sankara yireguye abwira Urukiko ko ingingo ya 15 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ivuga ko “abantu bose bareshya imbere y’amategeko kandi ko itegeko ribarengera ku buryo bumwe”.

Yibukije ko ingingo ya gatatu yaryo ivuga ko ari ryo tegeko risumba ayandi yose.

Ashingiye kuri iyo ngingo ya 15, Sankara yavuze ko niba na we afite uburenganzira ku butabera buboneye ibyo Ubushinjacyaha butsimbararaho ngo ntiyari akwiye kugabanyirizwa ibihano kandi bamwe mu bari abayobozi bakuru ba FLN bari i Mutobo, ari ukurengera.

Ati “Minisitiri w’Ingabo muri MRCD/FLN, Col Ntamuhanga Anthère, abashinjacyaha ntibigeze bamufata ngo bamuzane mu rukiko. Bamujyanye i Mutobo kandi Itegeko Nshinga rivuga ko twese tureshya imbere y’amategeko.”

Sankara yavuze ko na Lt Col Uzziel Hakizimana wari Umujyanama wa Gen Irategeka Wilson (wayoboraga CNRD- Ubwiyunge), yafatiwe hamwe na Nsengimana Herman mu ishyamba ariko akajyanwa i Mutobo.

Ati “Ntabwo ushobora kugaba igitero utabanje kujya gukora ubutasi. Uwo ni we bagakwiye kuba bazana hano mu rukiko agasobanura uko bagiye gutata bakamenya aho imodoka zica kugira ngo bazitwike n’ibindi.”

Uretse abo bombi, Sankara yagaragaje ko na Col Gatabazi wari ushinzwe gutegura ibitero atigeze azanwa mu rukiko ahubwo yajyanywe i Mutobo kugira ngo asubizwe mu buzima busanzwe.

Yakomeje ati “Nagaragarije Urukiko nsaba n’ubucamanza ko niba ari njye bahisemo gufunga nibura bakwiriye kungabanyiriza igihano bakampa igito gishoboka.”

“Niba bariya barabashyiriyemo imiyaga, nanjye ndasaba ko munshyiriramo imiyaga Nyakubahwa Perezida; mukangabanyiriza.”

Me Rugeyo Jean umwunganira yabwiye Urukiko rw’Ubujurire ko nubwo Urukiko Rukuru rwagabanyije igihano rutagejeje ku cyo Sankara yasabaga cy’igifungo cy’imyaka itanu.

Uwo munyamategeko yagaragaje ko Ubushinjacyaha bwagombye “kongera gufasha Sankara gusaba Urukiko rw’Ubujurire ko yagabanyirizwa igihano nk’uko bwabigenje mu Rukiko Rukuru kubera impamvu nyoroshyacyaha.”

Me Rugeyo yibukije ko Ubushinjacyaha ubwabwo bwagaragarije Urukiko Rukuru impamvu akwiye kugabanyirizwa igihano ku ikubitiro, bukazemeranyaho na Sankara ndetse bukamusabira n’imbabazi.

Yavuze ko bitumvikana ukuntu bwahindukira bukavuga ko Urukiko Rukuru rwarengereye rukamuha imbabazi “nyinshi”.

Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambuka Imbibi rukorera i Nyanza rwakatiye Sankara imyaka 20 y’igifungo ku wa 20 Nzeri 2021, nyuma yo kumuhamya ibyaha bitanu byakozwe mu buryo bw’impurirane mbonezamugambi, byakozwe mu mugambi umwe w’iterabwoba.

Inkuru ya IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa