Turahirwa Moses yajuririye igifungo cy’umwaka umwe yahanishijwe
Yanditswe: Tuesday 03, Feb 2026
Turahirwa Moses wahamijwe icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, agahanishwa igifungo cy’umwaka umwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, yajuririye icyo gihano mu Rukiko Rukuru.
Turahirwa yashinjwe n’Ubushinjacyaha ibyaha bibiri ari byo, kunywa cyangwa gufatanwa ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi n’icyo gutunda no kubika ibiyobyabwenge.
Mu iburanisha, Turahirwa yasabye imbabazi sosiyete nyarwanda, ngo kuko afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bituma akora ibyo atatekerejeho no kubatwa n’ibiyobyabwenge.
Yavuze ko yafashe ingamba zigamije kumurinda gukoresha ibiyobyabwenge birimo no kwitabwaho n’abaganga guhera muri Gashyantare 2025, kuko afite umuganga wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wari uri kumufasha mu bujyanama.
Ku rundi ruhande ariko yahakanye ibyo gutunda ibiyobyabwenge.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaje gutegeka ko agirwa umwere ku cyaha cyo gutunda ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi.
Rwemeje ko ariko Turahirwa ahamwa n’icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi, rutegeka ko ahanishwa igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe kandi asonerwa n’amagarama y’urubanza.
Nyuma y’icyo cyemezo cyafashwe n’Urukiko mu Ukuboza 2025, Turahirwa Moses yahise ajuririra igihano, mu Rukiko Rukuru ku wa 28 Ukuboza 2025, ikirego cyakirwa ku wa 29 Ukuboza 2025 akaba agitegereje ko urubanza rwe ruhabwa itariki.
Turahirwa yamenyekanye cyane mu ruganda rw’imideli mu Rwanda binyuze mu nzu y’imideli ya Moshions yashinze imaze kubaka izina rikomeye mu Rwanda no ku ruhando mpuzamahanga.
Ku wa 22 Mata 2025 ni bwo Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yemeje ko uru rwego rwataye muri yombi Turahirwa Moses usanzwe ari umuyobozi w’inzu y’imideli ya Moshions, akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.
Turahirwa Moses yajuririye igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe yahanishijwe
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *