Turahirwa wa Moshions yatakambiye Urukiko Rukuru, asaba gusubikirwa ibihano
Yanditswe: Monday 16, Mar 2026
Turahirwa Moise wamenyekanye nka Moshions yatakambiye Urukiko Rukuru rwa Kigali ku cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi, asaba ko yasubikirwa igihano cy’imyaka itatu yari yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Ku wa 26 Mata 2023 ni bwo Turahirwa Moise yafotoye pasiporo ye akoresheje telefone, maze afata iyo foto yayo asibaho numero ziranga ko ari icyangombwa (passport), ahanditse M arahahindura ahandika F, ahanditse ko yavutse mu mwaka wa 1991 arahahindura yandikaho 1994, abishyira kuri Instagram ye akoresha mu kazi anabyoherereza Marie France Brier uba mu Butaliyani bafatanyije gutegura film avuga ko bari bagiye gusohora.
Ubwo yabishyiraga ku rubuga rwe rwa Instagram yashyizeho n’amagambo y’icyongereza agira ati “Finaly I am female on my ID thank you Kagame.”
Yaje kubisiba nyuma yo kwibuka ko Instagram ye isomwa n’abandi bantu kandi ko ababibona bishobora kubatera ikibazo.
Ku wa 28 Mata 2023 Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka rwatanze itangazo ruvuga ko ifoto ya passport Turahirwa Moise yashyize kuri Instagram ye itavugisha ukuri.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha na rwo rwahise rukora Iperereza kuri Turahirwa ari nabwo mu ishati ye yambara hasanzwemo agapfunyika kamwe k’urumogi.
Dosiye yaratunganyijwe, ishyikirizwa Ubushinjacyaha nabwo buyiregera Urukiko busaba ko Turahirwa yahamwa n’ibyaha byo guhimba cyangwa gukoresha inyandiko yahinduwe n’icyaha cyo gukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, bumusabira igifungo cy’imyaka icyenda n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 2 Frw.
Mu rukiko rwisumbuye yaburanye yemera ko yanyweye urumugo ubwo yari mu ngendo muri Kenya n’u Butaliyani ariko ko atakabaye abibazwa kuko atabikoreye ku butaka bw’u Rwanda.
Yanaburanye kandi ahakana ibyo guhindura pasiporo ye, avuga ko atigeze ayihindura ahubwo ko ibyo yakoze kwari uguhindura ifoto ndetse ko nta hantu yigeze akoresha iyo bivugwa ko yahinduwe.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhamije ibyaha byombi rumuhanisha igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 2 Frws ari na byo yajuririye mu Rukiko Rukuru.
Turahirwa uri kuburana afungiwe i Mageragere kubera igihano cy’umwaka umwe aheruka gukatirwa, umucamanza yabanje kumubaza igihe igihano kimufunze kizarangirira.
Yerekanye ko igihano cye kizarangira ku wa 13 Mata 2026.
Umucamanza yahise atangira kuburanisha urubanza ariko uwunganira Turahirwa, Me Mukeshimana Albertine agaragaza ko afite ikibazo cy’uburwayi, urukiko rumwemerera kujya avuga gahoro aho gusubika iburanisha.
Turahirwa yatangiye yemera ko yanyweye Cannabis ari mu Butaliyani na Kenya anabisabira imbabazi.
Ati "Mwazaca inkoni izamba nkaba nasubikirwa ibihano kugira ngo ngire amahirwe yo gukomeza gahunda z’akazi no gufasha urubyiruko.”
Abajijwe niba yemeye ko kuba yarabikoresheje ari hanze bigize icyaha, akaba agiye guhindura imyumvire y’uko adakwiye kubibazwa mu Rwanda, Turahirwa yasobanuye ko yemera bidasubirwaho icyo cyaha kuko bigoye kumenya ko urumogi yarunywereye mu mahanga kandi yarusanzwemo ari mu Rwanda.
Ku cyaha cyo guhindura no gukoresha inyandiko mpimbano yakoreye kuri pasiporo ye, Turahirwa yasabye Urukiko kukimugiraho umwere kuko ibikigize bituzuye.
Yasobanuye ko atigeze ayihindura kuko yafashe ifoto yayo aba ari yo ahindura ahari inyuguti M ahashyira F, akuraho nimero ziranga pasiporo n’umwaka w’amavuko arawuhindura.
Abajijwe n’Umucamanza icyo yari agamije mu guhindura pasiporo no guhitamo kwiyita umugore kandi ari umugabo, Turahirwa Moise yavuze ko nta kindi yari agamije uretse gushyenga by’urubyiruko n’ubukubaganyi kandi ko uretse kuyishyira ku mbuga nkoranyambaga gusa nta kindi yabikoresheje.
Umucamanza yongeye kumubaza impamvu yahisemo gushimira umukuru w’Igihugu kuri ubwo butumwa, asobanura ko nta cyo yari agamije, ahubwo ari kimwe mu bikorwa yakoze ahubutse kubera gukoresha ibiyobyabwenge ariko ko abisabira imbabazi.
Yasabye Urukiko guha agaciro ugutakamba kwe ku cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, agasubikirwa ibihano, ariko ku cy’inyandiko mpimbano akagirwa umwere kuko ntaho yakoreshejwe.
Me Mukeshimana umwunganira na we yunze mu ry’umukiliya we anagaragaza ko mu gihe yasubikirwa, Turahirwa yiteguye guhita ajyanwa mu kigo gifasha ababaswe n’ibiyobyabwenge ‘Rehabilitation Center’ ngo afashwe.
Ubushinjacyaha bwo bwashimangiye ko urubanza rujuririrwa rudakwiye guhinduka.
Ubuhagarariye yasobanuye ko Turahirwa adakwiye gusubikirwa kuko no mu gihe yari agikurikiranywe gukoresha urumogi, yongeye kubifatirwamo ari na cyo cyaha kimufunze.
Yavuze ko kuba Turahirwa yarahinduye inyandiko y’umwimerere bigize icyaha.
Yemeje ko kutabimuhamya bishobora kuba icyuho ku bandi bakaba bakoresha uko babonye urwandiko rw’inzira kandi rutangwa n’urwego rwa Leta rushinzwe abinjira n’abasohoka.
Urubanza ruzasomwa ku wa 30 Werurwe 2026 saa Kumi.
Mu gihe Urukiko rwamuhamya ibyo byaha, rukagira ikindi gihano rumuhanisha kidasubitse byaba bisobanuye ko nyuma yo kurangiza igihano cy’umwaka umwe ku wa 13 Mata 2026, yazakomerezaho icyo yaba yahanishijwe.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *