skol
fortebet

Twagirayezu wavanwe Danemark yasabiwe gufungwa burundu

Yanditswe: Friday 24, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kane Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabye Urukiko rw’ubujurire ko rwahamya ibyaha bya jenoside Wenceslas Twagirayezu rukamukatira gufungwa burundu.

Sponsored Ad

Twagirayezu woherejwe na Denmark mu Rwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka, ngo aburanishwe ku byaha bya jenoside, yagizwe umwere n’Urukiko rukuru ku byaha yashinjwaga.

Ni we wa mbere wari ugizwe umwere n’urukiko mu bamaze koherezwa n’ibihugu bitandukanye kuburanira mu Rwanda ku byaha bya jenoside. Ubushinjacyaha bwahise bujuririra.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’ubujurire guha ishingiro ikirego cyabwo buvuga ko mu kwezi kwa Mata (4) 1994 Twagirayezu yari mu Rwanda kandi yagize uruhare mu bitero byiciwemo Abatutsi i Mudende, kuri ‘Komine Rouge’, no kuri kiliziya ya Busasamana mu cyahoze ari perefegitura ya Gisenyi.

Urukiko rukuru ngo rwirengagije ibimenyetso n’ubuhamya bishinja Twagirayezu cyane cyane inyandiko ye ubwe aho ubwo yabazwaga n’urwego rw’abinjira n’abasohoka rwa Denmark yemeye ko kuva tariki 1 y’ukwezi kwa Mata mu 1994 kugeza mu kwezi kwa 7 z’uko kwezi yari mu Rwanda.

Abamwunganira bo basabye urukiko rw’ubujurire gutesha agaciro ubusabe bw’Ubushinjacyaha kuko butagaragaza ibimenyetso simusiga, mu gihe bo bavuga ko ibyo bagaragaje ko Twagirayezu atari mu Rwanda igihe jenoside yatangiraga ku itariki 7 Mata 1994 babigaragarije ibimenyetso bidashidikanywaho.

Twagirayezu w’imyaka 56, yavuze ko kuva mu mpera z’ukwezi kwa 3 kugeza tariki 9 z’ukwa 4 mu 1994, yari yaragiye mu biruhuko bya Pasika muri Zaïre - ubu ni Repubulika ya Demokrasi ya Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa