U Bufaransa: Hatangiye urubanza rw’ubujurire bwa Muhayimana wahamijwe ibyaha bya Jenoside
Yanditswe: Tuesday 03, Feb 2026
Urugereko rw’ubujurire mu Rukiko rwa Rubanda mu Bufaransa, rugiye gutangira kuburanisha urubanza rw’ubujurire bwa Muhayimana Claude wajuririye igifungo cy’imyaka 14 yakatiwe nyuma yo guhamywa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri uyu wa 2 Gashyantare 2026, ni bwo habaye igikorwa cyo kuvugurura Lisiti y’abazitabira urubanza mu bujurire.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, ari bwo hemezwa Inteko y’Inyangamugayo izaburanisha urwo rubanza, kumenyekanisha lisiti y’abatangabuhamya n’impuguke aho hateganyijwe nibura abagera kuri 50. Muri bo hafi 20 bazatangira ubuhamya i Kigali.
Hanateganyijwe kandi ko zabaho kubaza uregwa, humvwe uwakoze ipererea ku myitwarire, imikurire n’imibereho ya Claude Muhayimana.
Tariki ya 19 Ugushyingo 2025, Perezida w’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris yahuriye n’abanyamategeko mu nama itegura urubanza rw’ubujurire, basuzuma urutonde rw’abatangabuhamya bazifashishwa.
Icyo Muhayimana yifuza ni uguhanagurwaho ibyaha yahamijwe mu myaka hafi ine ishize, akagirwa umwere.
Muhayimana yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye mu burengerazuba bw’u Rwanda mu 1961. Mu gihe cya Jenoside, yari umushoferi w’imodoka ya Guest House. Yahungiye mu Bufaransa, ahabwa ubwenegihugu mu 2010, atura mu mujyi wa Rouen.
Tariki ya 9 Mata 2014, Muhayimana yatawe muri yombi na Polisi y’u Bufaransa hashingiwe ku kirego cyatanzwe n’umuryango CPCR uharanira kugeza ubutabera abakoze ibyaha bya Jenoside bacyihishe.
Tariki ya 10 Mata 2015, Muhayimana yarafunguwe, afungishwa ijisho n’Ubushinjacyaha mu gihe yari agikurikiranywe. Urubanza rwe rwari gutangira muri Nzeri 2020 ariko rwarasubitswe kubera Covid-19 yari yugarije Isi.
Mu rubanza rwe rwatangiye tariki ya 22 Ugushyingo 2021, Muhayimana yashinjwe gutwara Interahamwe ubwo zabaga zigiye kwica Abatutsi muri Kibuye, hagati ya Mata na Nyakanga 1994.
Ubushinjacyaha kandi bwasobanuye ko Muhayimana yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Kiliziya, Paruwasi ya Kibuye tariki ya 17 Mata 1994, kuri sitade ya Gatwaro no kuri ‘Home St Jean’ ku munsi wakurikiyeho.
Muhayimana wari wunganiwe na Me Philippe Meilhac na Françoise Marthe, yahakanye ibyaha bashinjwa, asobanura ko azira kuba ari umunyamuryango w’ihuriro RNC rirwanya Leta y’u Rwanda.
Tariki ya 16 Ukuboza 2021, urugereko rubanza rw’iremezo rw’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris rwahamije Muyahimana ubufatanyacyaha muri Jenoside no mu byaha byibasiye inyokomuntu, rumukatira igifungo cy’imyaka 14 nyuma yo kwemeza ko yatwaraga Interahamwe.
Urukiko rwagaragaje ko rutakwemeza ko Muhayimana yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Mujyi wa Kibuye, kubera ko yavuze ko mu gihe bwabaga, yari yajyanye mu Ruhengeri umurambo w’umujandarume witwaga Mwafurika, wapfiriye mu Bisesero.
Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, wagaragaje ko igihano Muhayimana yakatiwe ari gito ugereranyije n’ibyaha yakoze.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *