U Rwanda n’urwa 5 ku isi mu bihugu bifite abantu benshi bafunzwe mu baturage 100 000
Yanditswe: Saturday 08, Oct 2022

Mu mwaka wa 2017 Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda (RCS), rwatangaje ko umubare w’abantu binjira muri gereza ukomeje kwiyongera ugereranije n’abazisohokamo.
Mu mwaka wa 2017 Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda (RCS), rwatangaje ko umubare w’abantu binjira muri gereza ukomeje kwiyongera ugereranije n’abazisohokamo.
Iyi mvugo yakurikiwe n’indi Raport ya Transparence international Rwanda, yavuze ko Gereza zo mu Rwanda zifite ubucucike budasanzwe kuko ubu bwamaze kurenga ijana ku ijana.
Ubusanzwe mu myaka ishize umubare mu nini w’abantu bari bafungiwe muri Gereza zo mu Rwanda bari abahamijwe ibyaha bya Genocide yakorewe abatutsi.
Icyo gihe hari ikizere ko bamwe muribo nibamara kurangiza ibihano byabo umubare w’imfungwa n’abagororwa mu ma gereza uzagabanuka.
Nyamara imibara ya RCS iheruka yagaragazaga ko mu magereza yo mu Rwanda hafungiwe abantu 64,757, muri bo abafungiye ibyaha bya Jenoside ari 28,806, bivuze ko abafungiwe ibindi byaha bari 35,951.
Uku bimeze byatumye urwanda ruza mu bihugu bitanu byambere ku isi mu bihugu bifite imfungwa nyinshi ugereranije n’ibindi.
U Rwanda ruri ku mwanya wa 5, naho Leta zunze ubumwe z’Amerika ikaza ku mwanya wa mbere ku isi mu bihugu bifite abantu benshi bafunze.
Uku bimeze kandi, bishyira u Rwanda ku mwanya wa mbere muri Afurika mu buhugu bifite abantu benshi babarizwa muri gereza, rukaza no kumwanya w’imbere mu bihugu by’akarere ka Afurika y’iburasirazuba.
Iyi foto irakwereka uburyo ibihugu bikurikirana mu kugira abantu benshi bafunze, kuko mu bantu 100 000 muri ibi bihugu abangan ana 665 baba bafunze.
Mu Rwanda ho, Raporo igaragaza ko mu bantu ibihumbi 100, muribo abagera kuri 511 baba bafunze bari muri zagereza zitandukanye mu gihugu.
Komisiyo y’Igihugu ishinzwe ubureganzira bwa muntu yatangaje ko muri 2019/2020 yasuye amagereza 12 ari mu Rwanda hanyuma isanga yose hamwe acumbikiye abantu 66,082 bangana n’ubucucike bwa 136 %.
Iyi komisiyo yavuze ko izo gereza zifite ubucucike buri hejuru cyane ariko nyuma y’imyaka 2 gusa yaje kongera gusura izo gereza isanga byarakabije noneho.
Iyi komisiyo yavuze ko nyuma y’imyaka 2 n’ukuvuga nyuma y’isuzuma ryakozwe kuwa 30 Gicurasi 2022,imfungwa zariyongereye bikabije muri izi gereza 12 zo mu Rwanda aho umubare w’imfungwa wageze ku 84,710 n’ukuvuga ko bafite ubucucike bwa 174% nkuko n’imibare ya RCS yabitangahe.
Kuba muri 2020 ubucucike mu magereza 12 yo mu Rwanda bwari ku mpuzandengo ya 136% ariko nyuma y’imyaka 2 bukaba bwaratumbagiye bukagera kuri 174% muri 2022,inzego z’ubutabera zikunda gufunga cyane.
Gereza ya Rwamagana iri ku isonga mu zirimo imfungwa nyinshi kuko icumbikiye 17.448, irimo bake ni iya Nyagatare,bangana na 603.
Muri Gicurasi uyu mwaka,Umuvugizi w’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS), SSP Pelly Uwera Gakwaya,yavuze ko ubucucike muri za gereza ari ikibazo, ariko barimo gushaka igisubizo ku bufatanye n’inzego bireba.
Muri gahunda zakemura ikibazo ngo harimo kwagura gereza, niba yakiraga abantu 5000 bakagera ku 12,000. Aha yavugaga Gereza ya Nyarugenge yahoze yitwa 1930, yimuriwe i Mageragere.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *