skol
fortebet

U Rwanda ruracyafite imbogamizi mu gushyira mu bikorwa amasezerano agenga ubwikorezi muri EAC

Yanditswe: Saturday 12, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

U Rwanda nka kimwe mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) rurimo kwiga uburyo havugururwa itegeko rigenga ubwikorezi bw’ibintu bitarengeje urugero mu rwego rwo gusigasira ibikorwaremezo, rukagaragaza zimwe mu mbogamizi.
Mu nyandiko igaragaza uko ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano agenga ubwikorezi n’umutekano mu muhanda w’ibinyabiziga ya 2016,Dusabumuremyi Theogene,Umukozi muri Minisiteri y’ibikorwaremezo ushinzwe ubwikorezi bw’ibintu yagejeje ku bari bitabiriye inama yari (...)

Sponsored Ad

U Rwanda nka kimwe mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) rurimo kwiga uburyo havugururwa itegeko rigenga ubwikorezi bw’ibintu bitarengeje urugero mu rwego rwo gusigasira ibikorwaremezo, rukagaragaza zimwe mu mbogamizi.

Mu nyandiko igaragaza uko ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano agenga ubwikorezi n’umutekano mu muhanda w’ibinyabiziga ya 2016,Dusabumuremyi Theogene,Umukozi muri Minisiteri y’ibikorwaremezo ushinzwe ubwikorezi bw’ibintu yagejeje ku bari bitabiriye inama yari igamije gusuzuma isinywa n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ahuriweho n’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba no hagati (EAC) birimo n’u Rwanda ni inama yitabiriwe n’abadepite bagize inteko y’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba (EALA).

Kuri uyu wa 12 Gashyantare 2022, ubwo habaga inama igizwe n’abadepite b’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EALA), Minisiteri y’ibikorwa remezo,Polisi y’igihugu ishami rishinzwe umutekano mu muhanda n’urwego rw’abikorera mu Rwanda (PSF),Dusabumuremyi Theogene Umukozi muri Minisiteri y’ibikorwaremezo ushinzwe ubwikorezi bw’ibintu muri iyi Minisiteri yavuze ko u Rwanda rurimo gushyiraho amasitasiyo abasha gupima uburemere bw’ibinyabiziga no kunoza amategeko abigenga binyuze mu mushinga w’itegeko rigenga ubutaka n’ibibukorerwaho cyane ibijyanye n’ubwikorezi bw’ibintu.

Uyu mushinga w’itegeko ureba cyane ibijyanye n’imitwarire y’ibinyabiziga muri Afurika y’iburasirazuba (EAC) ryatowe muri 2016 aho zimwe mu ngingo za ryo zizitabwaho cyane mu iteka rya Minisitiri w’ibikorwa remezo.

Dusabumuremyi avuga ko u Rwanda rwifuje ko hari ibyahinduka muri iri tegeko, nka kimwe mu bintu dukunda guhura na byo bikatubera imbogamizi ariko si n’imbogamizi kubera ko twebwe twagerageje cyane kandi bidafite ingaruka ku bihugu turi kumwe.

Hari aho bavuga ko ziriya modoka zirengeje uburemere bwemewe nk’amamashini, itegeko rivuga ko umuntu utwara icyo kinyabiziga asaba uruhushya kandi agomba kwishyura amafaranga ahwanye n’atangwa ku buremere yarengejeho.”

Dusabumuremyi avuga ko iri tegeko ryatangiye gushyirwa mu bikorwa mu bindi bihugu.

Ubusanzwe ikinyabiziga kikoreye ntikigomba kurenza toni 56, umushoferi warengeje ibyo biro asabwa kwishyura amafaranga acibwa ku biro byarenze ku byagenwe ku bwikorezi bw’ibintu nk’uko bwana Dusabumuremyi abisonanura.

Ati“N’ukuvuga niba umushoferi atwaye umutwaro wa toni 100 bivuze ko yarengejeho toni 44, icyo gihe asaba uruhushya ariko akishyura amande ya bya biro yarengeje ku byemewe, uruhushya rutangwa gusa na Minisitiri w’ibikorwa remezo.”

Gusa ngo iri tegeko ntirirashyirwa mu bikorwa mu Rwanda, ngo kuko bisa n’aho ari imbogamizi guca amafaranga umuntu yanasabye uruhushya.

Hari gahunda yo kongera gusubiramo ririya tegeko, hareberwa hamwe uko imbogamizi zagaragaye mbere mu ishyirwa mubikorwa ryaryo mu bindi bihugu zakemurwa.

Inyungu u Rwanda rwiteze mu ishyirwa mu bikorwa ry’iri tegeko

Dusabumuremyi yavuze ko u Rwanda rutezemo inyungu nyinshi, hari ukuba birinda imihanda kwangirika, ikindi bituma ubuhahirane bworoha, hagati y’ibihugu kandi binagabanya ikiguzi cyo kwikorera kijyana no gupima ibyikorewe n’amafaranga abitangwaho.”

Indi mbogamizi n’uko uRwanda rukibura ibikoresho kabuhariwe mu gushyira mu bikorwa iri tegeko. Hitezwe ko iri tegeko nirimara gusubirwamo hazagira ibyo u Rwanda rwigira ku mbogamizi ibindi bihugu byahuye na zo kugira ngo na rwo rurishyire mu bikorwa runirinda izo mbogamizi.

Dusengumuremyi agira ati: “Icyo rero iyi nteko iri gukora ni ukureba niba iri tegeko ririmo gushyirwa mu bikorwa uko riteye kuko hari gahunda yo kureba uko basubiramo ririya tegeko kugira ngo harebwe imbogamizi ibihugu bihura na zo bazikemurire rimwe.”

Nyuma yo gusubiramo iri tegeko hazabaho guhuriza hamwe itegeko ku rwego rwa EAC.

Umuryango wa Afurika y’iburasirazuna,umaze gushyiraho amasezerano menshi atandukanye aho amwe muri yo yatangiye gushyirwa mu bikorwa ku matariki yagenwe na njyanama z’abaminisitiri uhereye igihe amategeko yasohokeye.

Iyi nama iri kubera I Kigali yatangiye kuwa 09 Gashyantare 2022 izasozwa kuwa 12 Gashyantare yitabiriwe na bamwe mu badepite bagize inteko y’Afurika y’iburasirazuba ( EALA)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa