skol
fortebet

U Rwanda rwasabye Ubufaransa gufata Ntiwiragabo ukekwaho jenoside

Yanditswe: Wednesday 26, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko bwahaye Ubufaransa inyandiko zo guta muri yombi Aloys Ntiwiragabo ukekwaho uruhare muri jenoside.

Sponsored Ad

Bwana Ntiwiragabo wari ufite ipeti rya colonel mu ngabo, yavuzwe mu manza nyinshi z’abaregwaga mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, nk’ukekwaho uruhare mu gutegura jenoside.

Gusa, ntabwo ari mu bashakishwa n’urwego rwasigaye ruca imanza zasizwe n’urwo rukiko.

Urubuga Mediapart rwo mu Bufaransa rukora inkuru zicukumbuye rwakurikiranye uyu mugabo wahoze akora mu nzego z’iperereza mu butegetsi bwa mbere ya jenoside mu Rwanda.

Nyuma rugaragaza ko aba mu gace ka Orleans hagati mu Bufaransa.

Aimable Havugiyaremye umushinjacyaha mukuru mu Rwanda, ejo kuwa kabiri yabwiye abanyamakuru ko urwego akuriye rw’ubushinjacyaha rwahaye Ubufaransa inyandiko zo kumufata.

Yagize ati: "Turi gukorana bya hafi n’ishami ry’Ubufaransa rishinzwe kurwanya ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, ubu niryo riri gukora iperereza, kandi biri ku murongo mwiza".

Mu kwezi gushize kwa karindwi, abashinjacyaha mu Bufaransa bemeje ko batangiye iperereza ry’ibanze kuri Bwana Ntiwiragabo.

Kumenya aho uyu ukekwa aherereye byamenyekanye hashize hafi amezi abiri nyuma y’ifatwa rya Felicien Kabuga, ukekwaho uruhare mu gutegura jenoside, wafataiwe i Paris mu kwezi kwa gatanu.

Bwana Kabuga yari yarabashije kwihisha ubutabera mpuzamahanga imyaka irenga 20 mu bihugu byinshi.

Urubuga Mediapart ruvuga ko Ntiwiragabo yari amaze nibura imyaka 14 mu Bufaransa, ariko mu kwezi kwa kabiri muri uyu mwaka ari bwo yatangiye gusaba ubuhungiro muri iki gihugu.

Aimable Havugiyaremye avuga ko "hari ubufatanye bwiza hagati y’Ubufaransa n’u Rwanda" ku kirego cya Bwana Ntiwiragabo.

Kuwa gatandatu Tariki ya 16 Gicurasi 2020,nibwo Umunyarwanda Félicien Kabuga wari mu bantu bashakishwa cyane ku isi akekwaho kuba umwe mu bari ku isonga rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yafatiwe i Paris mu Bufaransa nkuko byatangajwe n’ubushinjacyaha bw’urwego rw’ubutabera rukurikirana ibyaha rwa ONU/UN.

Umushinjacyaha w’uru rwego Serge Brammertz yatangaje ko ifatwa rya Kabuga ari "ukwibutsa ko abagize uruhare muri jenoside bashobora kubazwa ibyo bakoze, no mu myaka 26 nyuma yabyo".

Itangazo ry’urwego rwa ONU rwa ’International Residual Mechanism for Criminal Tribunals’ (IRMCT) rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha, rivuga ko yafashwe n’abategetsi b’Ubufaransa binyuze mu iperereza bafatanyije n’urwego rwa IRMCT n’ubushinjacyaha bw’Ubufaransa.

Uru rwego rwongeyeho ko Kabuga yatawe muri yombi "mu gikorwa cyo ku rwego rwo hejuru, gihuriweho kandi cyasatse ahantu henshi icyarimwe".

Kabuga yafashwe ari saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo ku isaha y’i Paris n’abajandarume bamusanze mu nzu yari acumbitsemo.

Umushinjacyaha Brammertz w’urwego IRMCT yavuze ko ari "’opération’ ihambaye yayobowe neza aho bamushakishije icyarimwe ahantu hatandukanye".

Kabuga w’imyaka 84, ashinjwa kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyane ko yari umwe mu batangije televiziyo RTLM n’ikinyamakuru Kangura byakanguriye Abahutu kwica Abatutsi.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa