skol
fortebet

Ubucamanza bw’u Rwanda buzifashisha amasezerano y’igihe gito mu kwihutisha imanza

Yanditswe: Wednesday 06, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubucamanza bw’u Rwanda bwatangiye gukoresha Abacamanza n’abanditsi b’inkiko b’amasezerano y’akazi k’igihe kirangira, kugira ngo babufashe guhangana n’ikibazo cy’imanza zidindira zikamara igihe zitaracibwa.

Sponsored Ad

Ubucamanza bw’u Rwanda bwatangiye gukoresha Abacamanza n’abanditsi b’inkiko b’amasezerano y’akazi k’igihe kirangira, kugira ngo babufashe guhangana n’ikibazo cy’imanza zidindira zikamara igihe zitaracibwa.

Abacamanza 20 n’abanditsi b’Inkiko 10 bamaze guhabwa akazi k’amasezerano y’amezi atandatu bazakora mu nkiko ziganjemo izo ku rwego rw’ibanze.

Umuvugizi w’Inkiko zo mu Rwanda, Harrison Mutabazi yabwiye the newstimes ko aka kazi k’amasezerano y’igihe kirangira kahawe Abacamanza, ari mu rwego rwo kugabanya icyuho kikiri mu manza zimara igihe zitaracibwa.

Abacamanza bahabwa amasezerano y’akazi arangira, bashobora no kuva mu basanzwe ari abacamanza mu Nkiko, gusa Itegeko rigenga urwego rw’Abacamanza n’abakozi bo muri uru rwego, rivuga ko abashobora guhabwa aya masezerano batagomba kuba ari abacamanza mu Rukiko rw’Ikirenga cyangwa urw’Ubujurire.

Iri tegeko kandi rivuga ko bashobora no kuba ari Abanyamategeko bafite impamyabumenyi ya kaminuza mu bijyanye n’amategeko, ubundi bagakoreshwa ibizamini n’Inama Nkuru y’Ubucamanza ikuriwe na Perezida wayo akaba na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.

Ubusanzwe ikibazo cy’imanza zidaciribwa igihe zongera ubucucike mu magereza kuko hatabaho guhana umwanya, ubundi ugasanga hari abafungwa igihe kirekire nyamara ibyaha bakoze bidakomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa