skol
fortebet

Ubujurire bwa Dr Kayumba Christopher bwateshejwe agaciro

Yanditswe: Saturday 10, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwavuze ko ubujurire bwa Dr Kayumba Christopher nta shingiro bufite, rutegeka ko icyemezo cy’urw’Ibanze rwa Kicukiro mu rubanza rwaciwe muri Nyakanga 2020 kigumaho.

Sponsored Ad

Dr Kayumba Christopher yajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwamuhamije icyaha cyo guteza umutekano muke ku kibuga cy’indege rumukatira igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe; rwanamugize umwere ku cyaha cyo gusindira mu ruhame.

Dr Kayumba Christopher mu Ukwakira 2019, Ubushinjacyaha bwavuze ko yateje umutekano muke ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali aho yagiye afite urugendo rwo kujya muri Kenya akahagera yakererewe iminota 30.

Bwavuze ko umukozi uhakorera yamwakiriye, amubwira ko bitakunda ko agenda, amugira inama yo kujya guhinduza itike, akaza kujyana n’indege ya nimugoroba, we arabyanga, atangira guteza umutekano muke ashaka kwinjira mu Kibuga ku gahato, avuga n’amagambo menshi y’iterabwoba, ko ari dogiteri, ko n’icyo kibuga cy’indege yagifunga.

Uyu mugabo wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishuri ry’Itangazamakuru n’Itumanaho yakatiwe igifungo cy’umwaka, aragikora arakirangiza.

Dr Kayumba muri Kanama 2020 yajuririye icyemezo cy’urukiko ari muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere ahabwa itariki yo kuburana ubujurire bwe yararangije igihano.

Uyu mugabo waburanye ubujurire ku wa 10 Kamena 2021 umucamanza yamuhaye umwanya ngo asobanure impamvu abushingiraho, avuga ko yajuririye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuko acyeneye ubutabera.

Yabwiye urukiko ko icyemezo yafatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiko cyamuhamije icyaha cyo guteza umutekano muke ku kibuga cy’indege kidakwiye kuko yaburanye ahakana icyo cyaha.

Me Ntirenganya Sefu Jean Bosco wunganira Kayumba Christopher, avuga ko urubanza rujuririrwa rugaragaza inenge zirengagijwe n’Urukiko, ko Ubushinjacyaha bwari kumva abatangabuhamya bashinja n’abashinjura, asaba urukiko kubisuzuma.

Kayumba yasabye urukiko ko niba yarateje umuteno muke ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali rwategeka hakarebwa amashusho abyerekana.

Ubushinjacyaha bwo bwabwiye urukiko ko kuzana amashusho bidakenewe, ko abatangabuhamya barimo abamwakiriye ku kibuga n’abamubonye bahagije ko kandi bavuze uko byose byagenze.

Ubushinjacyaha bwanavuze ko Kayumba Christopher yakurikiranyweho ibyaha bibiri, icyo gusinda mu ruhame n’ibyaha bikorewe ku kibuga cy’indege, busaba Urukiko kubisuzuma neza n’icyo cyaha cyo gusinda ku mugaragaro, akagihanirwa.

Kayumba yavuze ko ibyo Ubushinjacyaha buvuga bitahabwa agaciro, ko kuba butarajuriye ari uko bwemeye imikirize y’urubanza, ko Urukiko rudakwiye gusubira inyuma ngo rurebe ku cyaha cy’ubusinzi.

Nyuma yo kuva imyiregurire y’impande zombi no kuyisesengura, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Dr Kayumba nta shingiro bufite, rutegeka ko hagumaho imikirize y’urubanza rwaciwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Rwategetse Kayumba kwishyura amagarama y’urubanza ahwanye n’amafaranga ibihumbi 20 Frw.

Dr Kayumba Christopher nyuma yo kumenyeshwa icyemezo cy’urukiko yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko nubwo ubujurire bwe bwateshejwe agaciro, avugana n’umunyamategeko we bakongera kujurira kugeza “igihe tuzabonera ubutabera”.

Inkuru ya IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa