Urukiko rw’Ubujurire rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), kuri uyu wa Gatanu rwateye utwatsi ubujurire bw’umunyemari Mironko François Xavier wari wararuregeye leta y’u Rwanda asaba ko yamwishyura za miliyari z’amafaranga y’u Rwanda yakoresheje agurira intwaro leta ya Habyarimana.
Mironko yari amaze igihe aburana mu nkiko na Leta, ayishyuza ariya mafarang amafaranga y’isoko ryo kugura intwaro avuga ko yaguze hagati ya 1993 na 1994.
Ni isoko yavugaga ko yahawe ubwo Habyarimana Juvénal yayoboraga iki gihugu.
Mu kirego yagejeje mu Rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EACJ, uyu mushoramari yasobanuye ko mu 1993 na 1994, Leta y’u Rwanda yahaye isoko ibigo bibiri yari ahagarariye, ryo kugura intwaro .
Ibyo bigo ni International Industries SA kiri mu Bubiligi na Mironko EURAFRIC SPRL kiri muri Luxembourg.
Muri rusange bivugwa ko amafaranga yari akubiye muri iryo soko yari yahawe yari miliyoni 47,9 z’amafaranga yo mu Bubiligi, ni ukuvuga arenga miliyoni 12.5$ muri icyo gihe yahabwaga isoko.
Mironko yagaragazaga ko ibi bigo byazanye intwaro mu Rwanda nk’uko amasezerano yabiteganyaga, arishyurwa ariko hasigara umwenda ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 3,8 Frw. Ni amafaranga yaje kunguka agera muri miliyari 18.
Mu kirego, Mironko yari yarareze Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, asobanura ko Leta yanze kubahiriza amasezerano, ntiyamwishyura amafaranga yamusigayemo.
Yamenyesheje EACJ ko ikibazo cye yakigejeje mu nkiko zo mu Rwanda kugeza ku rw’Ikirenga, azisaba ko zategeka Leta kumwishyura aya mafaranga yasigaye, ariko zitesha agaciro iki kirego.
Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda rwari rwatesheje agaciro icyo kirego rugaragaza ko nta kimenyetso gihamya ko aya masezerano Mironko avuga yabayeho.
Yaregeye Urukiko rwa EACJ narwo tariki ya 6 Mata 2022 rwanzura ko nta bubasha rufite bwo kuburanisha iki kirego.
Mironko nabwo ntiyanyuzwe n’imikirize y’urubanza ahitamo kujurira mu Rukiko rwa EACJ rw’ubujurire.
Mu mwanzuro w’urubanza wasomwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Gashyantare, urukiko rwanzuye ko Mironko atsinzwe, rumutegeka kwishyura ibyagenze ku rubanza byose.
Uru rubanza rwabereye ahakorera Urukiko Rwisumbuye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatanu, rwitabiriwe n’abantu batandukanye, Leta y’u Rwanda ikaba yunganirwaga na Me Ntarugera Nicolas mu gihe umunyemari Mironko yunganirwaga na Me Clare Kituyi.
Ikibazo cya Mironko na Leta y’u Rwanda cyari kimaze imyaka irenga 30, kikaba cyarageze mu nkiko nyinshi, zaba iz’imbere mu gihugu n’izo hanze yacyo.
Mironko yagendaga atsindwa ariko we akajurira.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *