skol

Ubushinjacyaha bwajuririye imikirize y’urubanza rwa Rusesabagina na bagenzi be 20

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 20 October 2021

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko bwajuririye imikirize y’urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina n’abandi 20 bahamijwe ibyaha by’iterabwoba, rwasomwe tariki 20 Nzeri 2021.


Muri uru rubanza,Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha imanza mpuzamahanga n’izambukiranya imbibi rwakatiye igifungo cy’imyaka 25 Rusesabagina Paul nyuma yo guhamwa n’ibyaha binyuranye birimo n’iby’iterabwoba mu gihe rwakatiye kandi igifungo cy’imyaka 20 Nsabimana Callixte alias Sankara nyuma yo guhamwa n’ibyaha binyuranye birimo n’iby’iterabwoba.Sankara yakatiwe iyi myaka harimo impamvu nyoroshyacyaha.

Rusesabagina w’imyaka 67 yagizwe umwere ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe.

Umucamanza Mukamurenzi Béatrice yavuze ko ‘Sankara’ yahamijwe ibyaha birimo Kuba mu mutwe w’iterabwoba, gupfobya no guhakana Jenoside.

Nsengimana Herman wabaye umuvugizi wa FLN asimbuye ’Sankara’ yahamijwe kuba mu mutwe w’iterabwoba ahanishwa gufungwa imyaka itanu.

Iki ni nacyo gihano cyahawe Mukandutiye Angelina umugore wenyine waregwaga muri uru rubanza.

Abandi baregwa muri uru rubanza nabo bagiye bagabanyirizwa ibihano biri hagati y’imyaka 20 n’imyaka itatu.

Urukiko rwavuze ko rusanga Rusesabagina ubwe yarohererezaga abarwanyi amafaranga, akanashyigikira ibikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa FLN w’impuzamashyaka MRCD.

Urukiko rwatangaje ko rusanga Rusesabagina na Callixte Nsabimana alias Sankara baragize uruhare mu byaha byakozwe na FLN n’ibikorwa by’iterabwoba.

Urukiko rushingiye ku byo Paul Rusesabagina yemereye urukiko, ubuhamya bwa bagenzi be, inyandiko zafatiwe muri mudasobwa ye n’ibyo yavuganye n’abandi kuri WhatsApp, byerekana ko yashinze Umutwe wa FLN, anaba muri MRCD.

Urukiko rwavuze ko rushingiye ku bimenyetso birimo abapfuye, abasahuwe imitungo, indi igatwika, byerekana ko ibyo bitero byagabwe n’abarwanyi ba FLN.

Nyuma y’iyi myanzuro hari benshi batishimiye imikirize y’urubanza, cyane cyane abafite ababo bahitanywe n’ibitero bya MRCD/FLN cyangwa abo byamugaje, bavuze ko ibihano bahawe byoroheje.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Urukiko rwategetse Rwiyemezamirimo Mbaduko Jimmy kwishyura miliyoni zisaga...

Urukiko rwategetse Mbaduko Jimmy kwishyura Miliyoni 81,550,433Frw mu...
28 November 2021 0

Kabayija ushinjwa kuyobora igitero cyagabwe mu Kinigi yasabiwe gufungwa...

Ubushinjacyaha bwasabiye Kabayija Selemani wari mu bari bayoboye igitero...
24 November 2021 0

Urukiko rwategetse ko Rashid Hakuzimana afungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Hakizimana Abdul Rashid...
22 November 2021 0

Jado Castar yajuririye igifungo cy’imyaka 2 yahawe

Umunyamakuru akaba yari na Visi Perezida wa FRVB,Bagirishya Jean de Dieu...
22 November 2021 0

Bivuze iki kuba Umucamanza yarahaniye Cyuma Hassan icyaha kitabaho...

Ubushinjacyaha bwatangaje ko bwajuriye busaba ko hakosorwa kuba Niyonsenga...
17 November 2021 1

Rashid yahakanye ibyaha byose arengwa anavuga ko yakorewe iyicarubozo ryo...

Umugabo uzwi uzwi kuri channel zinyuranye za YouTube no ku ye bwite Rashid...
17 November 2021 0