Ubushinjacyaha bwasabiye abahoze muri FDLR gufungwa imyaka 25
Yanditswe: Monday 13, Feb 2023

Ubushinjacyaha bwasabiye abarwanyi batandatu bahoze mu mutwe wa FDLR gufungwa imyaka 25 ku byaha birimo kujya mu mutwe w’ingabo utemewe no kugambirira inabi ubutegetsi buriho.
Aba bakuriwe na ‘General’ Leopold Mujyambere wahoze ari kapiteni mu ngabo zarindaga uwari Perezida Juvénal Habyarimana na ‘Colonel’ Felicien Ruzindana, wabaye ushinzwe iperereza muri FDLR-FOCA
Bafashwe mu myaka ishize ubwo bari muri RDC boherezwa mu Rwanda.
Aba bamaze iminsi baburanira mu rukiko rukuru urugereko rwarwo (...)
Ubushinjacyaha bwasabiye abarwanyi batandatu bahoze mu mutwe wa FDLR gufungwa imyaka 25 ku byaha birimo kujya mu mutwe w’ingabo utemewe no kugambirira inabi ubutegetsi buriho.
Aba bakuriwe na ‘General’ Leopold Mujyambere wahoze ari kapiteni mu ngabo zarindaga uwari Perezida Juvénal Habyarimana na ‘Colonel’ Felicien Ruzindana, wabaye ushinzwe iperereza muri FDLR-FOCA
Bafashwe mu myaka ishize ubwo bari muri RDC boherezwa mu Rwanda.
Aba bamaze iminsi baburanira mu rukiko rukuru urugereko rwarwo ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka I Nyanza
Abaregwa batandatu bose hamwe baregwa ibyaha bitatu; kurema umutwe w’ingabo utemewe, ubugambanyi, no kuba mu mutwe w’iterabwoba. Ibyaha bishingiye ku bitero FDLR ikorera ku butaka bwa Congo yagiye igaba ku Rwanda mu myaka yashize. Bose barabihakana.
Mu iburanisha, Ubushinjacyaha bwagiye busobanura ko abaregwa binjiye mu mutwe wa PALIR-ALIR waje guhinduka FDLR-FOCA ku bushake kandi bamwe muri bo baje mu gitero cya Oracle Seigneur cyagabwe mu Rwanda kikanagira ingaruka zitandukanye ku baturarwanda.
Mu kwiregura kwabo baburanye bahakana ibyaha baregwa, basaba kujyanwa mu ngando i Mutobo nk’abandi bahoze muri uyu mutwe bajyanwa muri iki kigo.
Ubushinjacyaha bwo bwagaragaje ko gusaba kujyanwa i Mutobo nta shingiro bifite kuko bufite uburenganzira bwo gukurikirana umuntu cyangwa kutamukurikirana, kandi abanyujijwe i Mutobo bagiye bizana bitandukanye n’aba binangiye bagafatirwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13 Gashyantare 2023 urukiko rwatangiye iburanisha, ubushinjacyaha buhabwa umwanya bugira icyo buvuga kuri aba baburanye ndetse bubasabira n’ibihano.
Bwasabye Urukiko ko rwabahamya ibyo bakurikiranyweho rukabakatira igihano cy’igifungo cy’imyaka 25.
Leopold Mujyambere wahoze ari kapiteni mu ngabo zatsinzwe, umutwe warindaga Perezida Juvenal Habyarimana, muri FDLR yageze ku ipeti rya Jenerali ndetse yabaye ukuriye ibikorwa bya gisirikare byawo mbere yo gufatirwa i Goma mu 2016 akoherezwa mu Rwanda mu 2018.
Mujyambere yabwiye urukiko ko mu 1994 yari mu bagiye i Arusha mbere gutegura umutekano wa Habyarimana akanahava nyuma y’uko indege ya perezida ihanuwe agahitira i Goma aho yashinzwe kurinda umurambo wa Habyarimana, nyuma agahungira i Bukavu n’umuryango we.
Yavuze ko yabaye muri FDLR bakaza kumuroga agahagarika akazi by’agateganyo ngo ajye kwivuza.
Yavuze ko nubwo yari umukuru w’abarwanyi muri FDLR ariko nta ngufu yari afite, nta burenganzira bwo gusinya, nta n’itumanaho yari afite.
Yavuze ko kuba FDLR ari umutwe w’iterabwoba atabibazwa nkawe, ko we yabazwa ibyo yakoze bwite.
Yahakanye ko nta bitero ku Rwanda yigeze ajyamo ndetse ko ibyinshi yabimenyeye mu rukiko mu Rwanda.
FDLR yagiye igaba ibitero bitandukanye byiciwemo abantu mu bihe bitandukanye mu myaka ishize, leta ya Kigali ivuga ko uyu ari umutwe w’iterabwoba kandi urimo bamwe mu basize bakoze jenoside mu Rwanda.
Abacamanza bagaragaje urujijo ku bisobanuro byatanzwe na Mujyambere n’uburyo yari umuntu ukomeye muri FDLR, mu gihe we yavugaga ko nta mabwiriza ayo ariyo yose yigeraga atanga.
Biteganyijwe ko bazakomeza kuburana kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Gashyantare 2023, bakagira icyo bavuga kuri ibi bihano basabiwe n’ubushinjacyaha.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *