skol
fortebet

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko Idamange yaburanishwa mu muhezo

Yanditswe: Tuesday 22, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kabiri, nibwo urubanza rwa Idamange Iryamugwiza Yvonne ukurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda rwasubukuwe ubushinjacyaha busaba ko uyu mubyeyi w’abana 4 yaburanishirizwa mu muhezo kubera imvugo akoresha mu rukiko.
Ubushinjacyaha bwavuze ko kumuburanishiriza mu ruhame byatuma akomeza kugaragaza imyitwarire idahwitse.
Ubwo uru rubanza rwasubukurwaga uyu munsi, Ubushinjacyaha bwavuze ko bufite icyifuzo bwifuza kugeza ku rukiko, buhita bumenyesha inteko (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kabiri, nibwo urubanza rwa Idamange Iryamugwiza Yvonne ukurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda rwasubukuwe ubushinjacyaha busaba ko uyu mubyeyi w’abana 4 yaburanishirizwa mu muhezo kubera imvugo akoresha mu rukiko.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kumuburanishiriza mu ruhame byatuma akomeza kugaragaza imyitwarire idahwitse.

Ubwo uru rubanza rwasubukurwaga uyu munsi, Ubushinjacyaha bwavuze ko bufite icyifuzo bwifuza kugeza ku rukiko, buhita bumenyesha inteko iburanisha uru rubanza ko kuba Idamange yaburanishirizwa mu ruhame byamuha umwanya wo gukomeza kwamamaza ibitekerezo bye bibi.

Umushinjacyaha wavugaga ko ubu busabe bunashingiye ku miterere y’ibyaha bishinjwa uregwa, yagize ati “Ubushinjacyaha bufite impungenge ko iburanisha ry’uru rubanza mu ruhame ryabera Iryamugwiza Idamange Yvonne urubuga rwo gukomeza ibikorwa bye byo gupfobya Jenoside, kwamamaza ibihuha ndetse no gukomeza icengezamatwara rye ryo kwangisha Leta abaturage ndetse n’ubuyobozi n’abayobozi.”

Umushinjacyaha yakomeje agira ati “Ku nyungu z’umutekano no ku nyungu z’umudendezo wa rubanda dusanga uru rubanza rwaburanishirizwa mu muhezo mu rwego rwo kurengera uwo mudendezo w’abaturage n’umutekano w’abaturage ndetse no gukomeza gushimangira ubumwe bw’abaturage.”

Idamange Iryamugwiza Yvonne ukurikiranyweho ibyaha birimo gukwirakwiza ibihuha no guteza imvururu muri rubanda bikekwa ko biri mu bigize ibiganiro yakoraga kuri YouTube, mu iburanisha riheruka yabuze ku ikoranabuhanga ubwo yabwiraga Urukiko ko agiye kwitunganya rugategereza rukamubura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa