skol
fortebet

Ubushinjacyaha bwashinje Mutuyemariya Christine kunyereza arenga miliyari 2 FRW ya ADEPR

Yanditswe: Thursday 01, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ku munsi wa 3 w’urubanza ruregwamo abahoze ari abayobozi ba ADEPR bakurikiranyweho kunyereza amafaranga ya ADEPR arenga miliyari 6 rwakomeje kuburanishwa mu rukiko Rukuru, inteko y’abacamanza batatu n’umwanditsi ‘urukikko yinjiye mu cyumba cy’uburanisha,saa tatu za mu gitondo.
Umucamanza yahaye ijambo ubushinjcyaha ngo bugaragaze imikorere y’icyaha bukurikiranyeho Mutuyemariya Christine.Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Mutuyemariya Christine bumukurikiranyeho icyaha cyo kunyereza amafaranga ya (...)

Sponsored Ad

Ku munsi wa 3 w’urubanza ruregwamo abahoze ari abayobozi ba ADEPR bakurikiranyweho kunyereza amafaranga ya ADEPR arenga miliyari 6 rwakomeje kuburanishwa mu rukiko Rukuru, inteko y’abacamanza batatu n’umwanditsi ‘urukikko yinjiye mu cyumba cy’uburanisha,saa tatu za mu gitondo.

Umucamanza yahaye ijambo ubushinjcyaha ngo bugaragaze imikorere y’icyaha bukurikiranyeho Mutuyemariya Christine.Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Mutuyemariya Christine bumukurikiranyeho icyaha cyo kunyereza amafaranga ya ADEPR angana na 2,732,252,872 Frw.Akurikiranyweho kandi icyaha cyo gukoresha inyandiko itavugisha ukuri n’icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.

Ubushinjacyaha bwakomeje bugaragaza ko kugira ngo ayo mafaranga anyerezwe hakoreshejwe uburyo bwo gusohora bandika amasheki ku bakozi ba ADEPR kandi mu by’ukuri hatagaragazwa icyo ayo mafaranga agiye gukoreshwa,bigakorwa kandi bitemewe ko abakozi b’itorero rya ADEPR hari amasoko bakoramo.

Ubushinjacyaha bwakomeje bugaragariza urukiko ko amafaranga yose yanyerejwe yasohowe mu buryo butatu(3):Hari amafaranga yanyerejwe ayandika ku bakozi ba ADEPR batandukanye,akandikwa ku bandi bantu kandi mu by’ukuri ntacyo bakoreye itorero,andi akaba yaranditswe mu mazina ye bwite ariko yose bigaragaza ko byakozwe binyuranije n’amategeko agenga imicungire y’umutungo muri ADEPR kandi nta kigaragaza ko ibyo baherewe ayo mafaranga byakiriwe mu bubiko bwa ADEPR.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko rugiye gutanga ingero zimwe na zimwe ariko mu buryo burambuye bikubiye mu mwanzuro ukubiye ikirego ryashyikirijwe urukiko.

Bwagaragaje urugero rwa sheki ya 2,600,000 Frw,kuwa 20/05/2015 2016 yanditswe kuri Beninka Bertin,yitirirwa ko ayo mafaranga ariyo ayo kwishyura Siboniyo Jean Paul,hashingiwe kandi ku masezerano avugwa ko yagiranye na ADEPR kuwa ku wa 16 Kamena,bikaba bigaragara ko ayo mafaranga yasohowe n’ayo masezerano atarabaho.

Ikindi kandi ni uko Siboniyo Jean Paul yameje ko ayo masezerano ntayo azi kandi ko ayo mafaranga ntayo yahawe.Har’inyandiko zose zasohokeyeho amafaranga 2,000,000 Frw,ayo mafaranga yahawe Beninka Bertin.

Mu rwego rwo kurigisa aya mafaranga Mutuyemariya Christine yirengagije ibiteganywa na Manuel de procedure financière ya ADEPR, kuko iteganya ko kugira ngo bishyure hagomba kuba hari ikigaragaza ko ibintu byakiriwe na ADEPR nyamara kuri aya mafranga nta kibigaragaza.

Ikindi n’uko yashingiye kuri facture y‟impimbano yari yakozwe mu izina rya Nizeyimana Maurice kandi amasezerano ari hagati ya ADEPR na Nizeyimana Maurice yo kuzana umucanga, amabuye na concassé yashingiyeho yishyura avuga ko Nizeyimana azajya yishyurwa hakoreshejwe cheque yanditswe mu mazina ya Nizeyimana Maurice nk‟uko bikubiye mu ngingo ya 3 yayo masezerano.

Hari amafaranga 500,000Frw yahawe Beninka Bertin. Mu rwego rwo kurigisa aya mafranga Mutuyemariya Christine yirengagije ibiteganywa na Manuel de procedure ya ADEPR, kuko iteganya ko kugirango bishyure, hagomaba kuba hari ikigaragaza ko ibintu byakiriwe na ADEPR nyamara kuri aya mafaranga nta kibigaragaza.

Ikindi n’uko yashingiye kuri facture y‟impimbano yari yakozwe mu izina Rebero Migabo kandi hakishyurwa Beninka.Ikindi ni uko cheque isohora amafranga yayisinye ku wa 20/2/2014 ariko mu rwego rwo kugaragaza ko amafaranga yasohotse mu buryo bukurikije imikoreshereje y‟amafaranga muri ADEPR, yasinye bon de sortie de Cheque ku wa 25/02/2014.

Ikindi ni uko Migabo Rebero avuga ko nta masezerano yari afitanye na ADEPR ko ahubwo yajyaga aha ikamyo ye Nzeyimana Maurice wari ufitanye amasezerano na ADEPR bityo akavuga ko nta mafaranga yigeze ahabwa , akavuga ko nta facture yigeze akora ndetse n’umukono uriho atari uwe.

Mutuyemariya Christine uburana hifashishijwe ikoranabuhanga rya Skype kuko ari muri Leta zunze Amerika, yunganirwa na Me Muhisoni Stella Matutina, yabwiye urukiko ko nta mafaranga ya ADEPR yigeze anyereza kandi ibyo yakoze byose yabikoze neza nkuko yabisabwaga.Yakomeje abwira urukiko ko atemera audit yashingiweho n’ubushinjacyaha bumushinja kandi ko atanayizi kuko ntayo yigeze akorerwa.

Ikindi yabwiye urukiko,nuko atumva uburyo yashinjwa kunyereza amafaranga angana gutyo wenyine, asaba urukiko ko rwabanza gusaba ubushinjacyaha ku mugaragariza uko yanyereje ku giti cye amafaranga angana kuriya.

Urukiko rwahaye ijambo ubushinjacyaha busobanura ko amafaranga yose bumushinja berekanye ibimenyetso bashingiraho kandi kuba akeneye ko yasobanurirwa ibikubiye muri audit yabo atari byo ko ahubwo hatumizwa umuhanga wakoze ubugenzuzi kugira ngo asobanurire Urukiko ibikubiye mu bugenzuzi yakoze.

Me Muhisoni Stella Matutina wunganira Mutuyemariya Christine yahawe ijambo ngo agire icyo avuga ku byavuzwe n’ubushinjacyaha ndetse n’ibyavuzwe nuwo yunganira mumategeko Me Muhisoni yahise abwira urukiko ko akurikije ibyo yifuza kuvuga yiregura mu rubanza ubushinjcyaha burega Mutuyemariya Christine ko yifuza ko yazabyisobanuraho mu iburanisha ry’ubutaha kubera ko amasaha urukiko rwihaye rwo gusoza ibiranisha yari ageze.

Me Muhisoni yavuze ko ataburana Saa munani zageze kandi ariyo masaha urukiko rwemeje ko aribwo urubanza rwa ADEPR rusajya rusozwa.

Umucamanza yahise asubika ibirabisha ryimurirwa kuwa 21 Nyakanga 2021 saa mbiri za mu gitondo hakomeza kumvwa Mutuyemariya Christine n’umwunganira mu mategeko.

Uru rubanza rumaze imyaka irenga ine mu nkiko rutarafatwaho icyemezo cya nyuma n’urukiko.

Mugihe abaregwa baba bahamijwe ibyaha bakurikiranyweho n’ubushinjacyaha bahanishwa igihano cy’igifungo kitarengeje y’imyaka 15 ariko kitari munsi y’imyaka 7.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa