skol
Fortebet

Ubushinjacyaha bwatangiye gushyira hanze imyirondoro y’abahamwe n’ibyaha byo gusambanya abana

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 11 October 2021

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, bwashyize hanze urutonde rw’abantu 322 bahamijwe mu buryo budasubirwaho ibyaha byo gusambanya abana no gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato abantu bakuru rwiganjeho ab’igitsinagabo mu gihe abagore ari barindwi barugaragaraho.

Uru rutonde rwashyizwe ku rubuga rw’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda aho rugaragaraho amazina y’abo bantu ndetse n’amafoto ya bamwe, inyito y’icyaha bahamijwe ndetse n’igihano bahanishijwe.

Ni urutonde rw’abagabo 315 n’abagore barindwi nk’uko bigaragara kuri uru rutonde ruri ku rubuga rw’Ubushinjacyaha Bukuru.

Gutangaza uru rutonde byavuzwe mu minsi ishize ariko uyu munsi rukaba rwatangajwe ubwo hizihizwaga Umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa ukaba wanahujwe no kurwanya ihohoterwa rimukorerwa.

Umushinjacyaha Mukuru wungirije, Habyarimana Angelique watangaje ku mugaragaro uru rutonde, yavuze ko imibare y’abana basambanywa ikomeje kwiyongera ku buryo gushyira hanze uru rutonde bizatuma abantu bakomeza kumva uburemere bw’iki cyaha cyangiza u Rwanda rw’ejo.

Gutangaza imyirondoro y’abantu bakekwaho ibi byaha ni imwe mu ngamba zafashwe zigamije kubikumira burundu.

Iyi gahunda igamije ko rubanda rumenya ababa bakoze biriya byaha biremereye kandi bigira n’ingaruka ku babikorewe mu buzima bwabo, yaba ku mubiri, guterwa inda bakiri bato, indwara, ingaruka mu mitekerereze ndetse n’ipfunwe muri sosiyete.





Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Karongi:Umukobwa wateye icyuma mwarimu akamwica yaburanishijwe

Umukobwa wo mu Mudugudu wa Nyabiranga, Akagari ka Muhororo mu Murenge wa...
6 August 2022 0

Musanze: Umuganga yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 ahamijwe gusambanya umwana...

Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwakatiye igifungo cy’imyaka 25 Muganga...
28 July 2022 0

Wa mukozi wo mu rugo washinjwaga kwica umwana w’aho yakoraga yakatiwe...

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, rwakatiye igifungo cya burundu,...
25 July 2022 0

Dr Venant Rutunga wari ukuriye ISAR ushinjwa ibyaha bya Jenoside yabwiye...

Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru rukorera mu mujyi wa Nyanza mu...
19 July 2022 0

Abanyamakuru ba Iwacu TV basabiwe gufungwa imyaka 22

Ubushinjacyaha bwasabye ko abanyamakuru batatu ba Iwacu TV yakoreraga...
16 July 2022 0

Inteko y’America yemeje umwanzuro usaba u Rwanda kurekura Rusesabagina...

Inteko ishingamategeko ya Amerika, umutwe w’abadepite, yemeje umwanzuro wo...
15 July 2022 2