skol
fortebet

Umubikira Nyiraminani Bellancilla wapakije sima muri Ambulance yafunzwe

Yanditswe: Tuesday 26, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki 25 Ugushyingo 2024, ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho y’abantu bashyiraga imifuka ya sima mu Mbangukiragutabara.

Sponsored Ad

Abasakazaga aya mashusho basabaga inzego z’ubuzima mu Rwanda zirimo Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), kugira icyo zibikoraho.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana anyuze ku rubuga rwa X yanditse ko bamenye ayo makuru ko kandi ababikoze bahanwe.

Nyuma gato, hamenyekanye ko Umubikira Nyiraminani Bellancilla, Ukuriye Ikigo Nderabuzima cya Save muri Gisagara ari nawe nyiri sima byagaragaye bapakira mu modoka ya Ambulance y’Ibitaro bya Gakoma yatawe muri yombi!

Ikigo Nderabizima cya Save ayoboye kibarizwa muri Zone y’Ibitaro bya Gakoma, imodoka ya Ambulance igaragara ni izisanzwe z’ibitaro zivana abarwayi barembye muri za HC zibageza ku bitaro . naho isima yari apakiye ngo ikaba yari iyo kubaka zimwe mu nyubako z’ivuriro ayoboye zari zikeneye gusanwa!

N’ubwo bimeze bitya ariko, uwafashwe hari abirinze kumutemeraho itaka kuko ngo n’ubundi nawe Atari we , ahubwo yaba yabitewe n’ikibazo cy’amikoro macye yugarije Ibigo Nderabuzima kandi bisa n’aho byabaye karande.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa