skol
fortebet

Umugore Ukekwaho Kwiba Abana Mu Bitaro Bya Masaka RIB yamufashe

Yanditswe: Wednesday 05, Feb 2025

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma yo kwakira ikirego cyatanzwe n’umubyeyi wabyariye mu bitaro bya Masaka, RIB yaperereje ifata umugore w’imyaka 36 ukekwaho gushimuta abana b’abandi abakuye muri ibi bitaro akabita abe.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryakeye nibwo uwo mugore yafashwe.

Taarifa Rwanda yamenye ko abagenzacyaha baraye bamusanze iwe mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Fumbwe, bamusangana undi mwana w’imyaka itanu bivugwa ko nawe yashimutiwe i Masaka, mu myaka itanu ishize.

Umuvugizi wa RIB Dr. Thierry B. Murangira yabwiye Taarifa ko nyuma yo kuregerwa ko hari umwana wibwe, baperereje baza gusanga ubikora atuye muri Rwamagana

Ukekwaho icyo cyaha witwa Florence Mukamana, bikavugwa ko yajyaga mu bitaro bya Masaka, akiyita umugiraneza uje gufasha ababyeyi bahabyariye bakabura ubwishyu ngo batahe, akabishyurira.

Nyuma yakurikizagaho kubagira inshuti ze, akabaherekeza akabageza mu ngo zabo ariko ntibirangirire aho.

Iyo itariki yo kujya gukingiza yageraga, yajyaga mu rugo rwa wa mubyeyi akamuherekeza gukingiza bagera imbere, akamugira inama y’uko yamuha uwo mwana akamwihutana kuri moto, hanyuma uwo mugore( Nyina w’umwana) we akamutegera igare.

Mu nzira bagenda, yahitaga abwira motari agakatana uwo mwana akamutahana.

Murangira yabwiye Taarifa ko umwana basanze mu rugo rw’uwo mugore yashimuswe mu myaka myinshi ishize kandi nta kirego icyo gihe cyatanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa