skol

Umuhanzi Nsengiyumva Francois uzwi nk’"Igisupusupu" agiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 29 July 2021

Nsengiyumva François wamamaye mu muziki nka “Igisupusupu” uherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha bibiri byo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 13 n’icyo gukoresha umwana imirimo ivunanye, aho yari yaramugize umukozi wo mu rugo; yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.


Ni icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kiramuruzi, nk’uko amakuru dukesha IGIHE abivuga.

Nsengiyumva watawe muri yombi ku wa 30 Kamena yaburanaga ifungwa n’ifungurwa, ariko urukiko rwafashe umwanzuro wo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.

Icyemezo cyo gufunga mu buryo bw’agateganyo Nsengiyumva cyafashwe hashingiwe ku kuba ibyaha akurikiranyweho bihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri ku muntu wabihamijwe.

Uyu muhanzi uri mu bigaruriye imitima ya benshi mu bakunzi b’umuziki mu 2019, binyuze mu bihangano bye bibyinitse, ubu afungiye muri Gereza ya Rwamagana.

RIB yatangaje ko ibyaha Nsengiyumva akuriranyweho yabikoreye mu Mudugudu wa Rubaya, Akagari ka Rubona, Umurenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo ku wa 18 Kamena 2021.

Aramutse ahamijwe ibyaha akurikiranyweho yahanishwa ibihano bitandukanye birimo n’igifungo cya burundu. Itegeko riteganya ko gusambanya umwana bihanishwa ingingo ya 133 ivuga ko iyo gusambanya umwana bikorewe k’uri munsi y’imyaka 14 ahanishwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Icyaha cyo gukoresha imirimo y’agahato, ubucakara cyangwa indi mirimo ifitanye isano na byo gihanwa n’ingingo ya 22 ivuga ko iyo icyaha gikorewe umwana, undi muntu wese udafite ubushobozi bwo kwirwanaho nk’umugore utwite cyangwa umuntu ufite ubumuga, ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze 15 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 10.000.000 Frw ariko atarenze 15.000.000 Frw.

Nsengiyumva François yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘‘Mariya Jeanne’’ yamenyekanye nka ‘‘Igisupusupu’’, ‘‘Icange Cange’’ na ‘‘Rwagitima’’.

Mu 2009 ni bwo yatangiye gucuranga umuduri nk’umwuga akajya azenguruka mu masoko no mu tubari dutandukanye mu Ntara y’Iburasirazuba. Avuka mu Murenge wa Kiramuruzi ho mu Karere ka Gatsibo.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Uwari umukozi wa Kizito Mihigo yakatiwe igifungo cy’imyaka 5 n’igice

Umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge i Kigali yahanishije igihano...
22 October 2021 0

Muhanga: Imiryango irahishira uwateye inda umwana na we imwita...

Mu murenge wa Shyogwe hari umwana w’umukobwa watewe inda yiga mu mashuri...
21 October 2021 0

Musanze: Hashyizweho amatsinda yo kugaragaza ihohoterwa rikorerwa abagore...

Mu karere ka Musanze, haravugwa amatsinda akurikirana ihohoterwa...
21 October 2021 0

Huye: Umugabo afunzwe ashinjwa gutwika abana be abaziza kumwiba 5000...

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugore w’imyaka...
21 October 2021 0

Ubushinjacyaha bwajuririye imikirize y’urubanza rwa Rusesabagina na bagenzi...

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko bwajuririye imikirize y’urubanza...
20 October 2021 0

Rulindo: Yabyaye impanga ku myaka 17 abana n’umugabo amezi abiri

Umukobwa wo mu murenge wa Base akarere ka Rulindo, yavuye iwabo agiye...
20 October 2021 0