skol
fortebet

Umunyakoreya y’Epfo Jin Joseph yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya Miliyoni eshatu

Yanditswe: Friday 21, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Uyu munya Korea yari akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.
Ubushinjacyaha bwari bwasabye urukiko rukuru ko ubujurire bwa Jin Joseph butakwakirwa n’urukiko rukuru ahubwo hakagumaho icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.’’
Muri Werurwe 2021,Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya Miliyoni ishatu Bwana Jin Joseph rutegeka ko agomba guha indishyi z’akababaro uwitwa Kanyandekwe Pascal zingana na Miliyoni 30.500.000Frw (...)

Sponsored Ad

Uyu munya Korea yari akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Ubushinjacyaha bwari bwasabye urukiko rukuru ko ubujurire bwa Jin Joseph butakwakirwa n’urukiko rukuru ahubwo hakagumaho icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.’’

Muri Werurwe 2021,Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya Miliyoni ishatu Bwana Jin Joseph rutegeka ko agomba guha indishyi z’akababaro uwitwa Kanyandekwe Pascal zingana na Miliyoni 30.500.000Frw kuko yamushoye mu manza zitari ngombwa’’ n’igihembo cya Avoka.

Uyu mugabo ukomoka muri Koreya y’Epfo utarishimiye imikirize y’urubanza yahise ajuririra icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu rukiko rukuru’’.

Jin Joseph watangiye gukurikiranwa n’ubugenzacyaha muri Mutarama 2019 kandi yakurikiranwe adafunze kugeza igihe urubanza rwabaye itegeko.’’

Mu rubanza rw’ubujurire rwabaye mu ntangiriro z’ukuboza 2021,Jin Joseph yaburanye hifashishijwe ikoranabuhanga rya Skype.

Yagaragaye yunganiwe na Me Kabera Johnson,wamwunganiye kuva yatangira gukurikiranwa n’ubugenzacyaha bw’u Rwanda (RIB) muri 2019.

Ubwo habaga urubanza mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge,Jin Joseph yaburanishijwe adahari kuko inshuro zose yahamagajwe n’urukiko atigeze yitaba ibyo byatumye umunyamategeko we Me Johnson Kabera adashobora kumwunganira kuko imanza nshinjabyaha ntawuzihagariramo undi.Iyo uregwa atabonetse urubanza ruraba rukaburanishwa umuburanyi adahari ibi nibyo byakozwe kuri Jin Joseph.

Kuri uyu wa kane tariki ya 20 Mutarama 2022 Saa kumi z’umugoroba nibwo urukiko rukuru rwatangiye gusoma urubanza rwa Jin Joseph nubwo rwagombaga gusomwa Saa tanu za mu gitondo,rukimurwa rugashyirwa Saa munani z’igicamunsi nabwo rukimurwa rukaza gusomwa Saa kumi z’igicamunsi.

Isomwa ryarwo umucamanza yiseguye avuga ko amasaha yo gusoma urubanza rwa Jin Joseph yagiye ahindagurika kubera izindi manza zigera ku icumi zagombaga gusomerwa hamwe n’urwa Jin Joseph bituma amasaha ahinduka’’

Isomwa ryarwo ryayobowe n’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko’’.

Mu rukiko,Ubushinjacyaha ntabwo bwari buhagarariwe.Jin Joseph yasomewe atari mu rukiko n’umunyamategeko we ntabwo yagaragaye mu rukiko kuko n’ubundi baburanye hifashishijwe ikoranabuhanga gusa mu rukiko ubwo urubanza rwasomwaga harimo Me Emmanuel Muragijimana wamusemuriraga mu gihe cy’urubanza rw’ubujurire nyuma yo kurusoma yahise ajya kumubwira imyanzuro y’urukiko.

Ubwo umucamanza yasomaga uru rubanza, yavuze ko Jin Joseph Ubushinjacyaha bwamukurikiranyeho icyaha cyo gukora no gukoresha impapuro mpimbano icyaha gihanishwa ingingo ya 267.

Umucamanza ati "ubujurire bwa Bwana Jin Joseph urukiko rwabwakiriye kuri bimwe’.’

Umucamanza yavuze ko nyuma yo kumva impande zombi urukiko rwafashe umwanzuro ko Jin Joseph ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya Miliyoni eshatu.

Umucamanza yavuze ko indishyi z’akababaro zigera kuri Miliyoni 30,000,000Frw Jin Joseph yari yaciwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge yagombaga guha Kanyandekwe Pascal zo zikuweho kuko urukiko rwazimuciye ruterekanye inkomoko yazo.Umucamanza ati "niyo mpamvu twavuze ko ubujurire bwa Jin Joseph bwakiriwe kuri bimwe."

Ubwo umucamanza yasomaga icyemezo cy’urukiko ntabwo yigeze avuga ko Jin Joseph ahita atabwa muri yombi kuko mu iburanisha ryabaye kuwa 06 Ukuboza 2022 ubushinjacyaha butigeze bubisaba.

Imiterere y’ikibazo cya Jin Joseph Umunyakoreya yepfo cyatumye yisanga mu inkiko zo mu Rwanda’’

Kuri 25 Mutarama 2019 Ubugenzacyaha bw’u Rwanda (RIB) bwakiriye ikirego cy’uwitwa Kanyandekwe Pascal arega Umunyakoreya y’Epfo witwa Jin Joseph.

Uyu munyakoreya umwirondorowe umwerekana ko atuye mumujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo,mu murenge wa Kacyiru,mu kagali ka Kamurwa mu mudugudu wa Umutekano,yakurikiranwe adafunze kuko byose amategeko abiteganya’’

Kanyandekwe Pascal ikirego cye cyavugaga ko yari afatanije n’uyu munyakoreya Sosiyete yitwa MUTARA E&C LTD’’. Kanyandekwe Pascal yamureze ibyaha birimo icyaha cy’ubuhemu n’icyaha cy’inyandiko mpimbano ndetse n’inyandiko itavugisha ukuri.

Kanyandekwe yavuze ko ku cyaha cy’inyandiko mpimbano Jin Joseph yagikoze acura Inyandiko zishyuza amafaranga societe basangiye.

Ibi Jin Joseph yabikoze mu 2018 ubwo yahimbaga impapuro akaziha amataliki yo muri Gicurasi 2017 agamije gutanga ubusobanuro ku mafaranga ya societe yari yari yararigishije.

Kanyandekwe Pascal yavuze ko Jin Joseph icyaha cy’ubuhemu yagikoze ubwo yafunguraga Sosiyeye yisangije akayiha amazina ahuye na Sosiyete ahuriyeho na Kanyandekwe mu Rwanda yitwa MUTARA E&C LTD akayifungura mu gihugu cya Mauritius agamije gutera urujijo mu bafatanyabikorwa no kuyoberezayo ubwishyu bwa societe basangiye mu Rwanda.

Ku rwego rwisumbuye, Me Uwizeyimana Jean Baptiste uhagarariye Kanyandekwe Pascal mu kirego cy’indishyi yari yasabye indinshyi z’akababaro harimo n’igihemo cya avoka zingana na Miliyoni 30.000.000Frw

Ibitekerezo

  • Well done!! Nakatirwe urumukwiye!

    Mbega Umutubuzi Harakabaho Inzego z’Urwanda gufata umujura Mpuzamahanga🙏
    Mu Gihugu cyiwabo South Korea Icyaha yakoze nk’icyo cy’ubuhemu ni Burundu none agiye kurya Imvungure Imyaka 3 Ubundi bamwirukane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa