Urukiko rw’Ubujurire rwa Gasabo,rwagabanyirije igihano umunyamakuru Bagirishya Jean De Dieu uzwi cyane Jado Castar wari Visi Perezida wa kabiri w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda.
Igihano cya Jado cyavuye ku mezi 24 (imyaka 2) gishyirwa ku mezi 8.
Urukiko rukuru rwasomye uyu mwanzuro kuri uyu wa Mbere Tariki 7 Werurwe 2022. Ubu harabura iminsi 56 ngo arangize igihano n’ukuvuga amezi agera kuri 2 kuko yafashwe muri Nzeri 2021.
Jado Castar wari usanzwe ari Visi Perezida wa (...)
Urukiko rw’Ubujurire rwa Gasabo,rwagabanyirije igihano umunyamakuru Bagirishya Jean De Dieu uzwi cyane Jado Castar wari Visi Perezida wa kabiri w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda.
Igihano cya Jado cyavuye ku mezi 24 (imyaka 2) gishyirwa ku mezi 8.
Urukiko rukuru rwasomye uyu mwanzuro kuri uyu wa Mbere Tariki 7 Werurwe 2022. Ubu harabura iminsi 56 ngo arangize igihano n’ukuvuga amezi agera kuri 2 kuko yafashwe muri Nzeri 2021.
Jado Castar wari usanzwe ari Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), ku wa 13 Ukwakira 2021 ni bwo urukiko rwategetse ko afungwa imyaka 2.
Uyu mugabo yahamijwe icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano ubwo Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yari mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyabereye i Kigali hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021, ishinjwa gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brazil batujuje ibisabwa.
Nyuma yo gukatirwa,Me Kamagaju Béatrice waburaniraga Jado Castar yatangaje ko umukiliya we yatanze ubujurire mu Rukiko Rukuru arutakambira kugira ngo agabanyirizwe igihano.
Yasobanuye ko uburyo icyaha cyakozwe bitari mu nyungu z’umuntu umwe ahubwo zari iz’igihugu kuko nta mugambi wacyo warimo.
Yagize ati “Icyaduteye kujurira, turavuga tuti ‘dutakambye urukiko rushobora kumusubikira igihano cy’igifungo kuko nacyo kirateganyijwe mu gihe akatiye munsi y’imyaka itanu cyangwa se bakamusaba ihazabu ya miliyoni 3 Frw yasabwe n’Ubushinjacyaha.’’
Yavuze ko nubwo ibihano byose biteganyijwe ariko asaba guhabwa igihano cyamworohereza gukomeza gufasha umuryango we kuko ari we uwutunze kandi akaba afite abana bane bato barimo n’uwavutse afunze.
Ati “Ntitwiha ubutabera, turasaba ariko kuba umuntu yafunzwe yakoze ibintu ku nyungu z’igihugu, urukiko rwabisuzuma.’’
Jado Castar aburana, yemereye urukiko ko icyaha yagikoze ariko akavuga ko yumvaga biri mu nyungu z’igihugu kugira ngo kibone abakinnyi ku gihe ndetse cyitware neza mu mikino cyari cyakiriye.
Yavuze ko ibyo yakoze byose “yabitewe no gukunda igihugu’’ kuko atashakaga ko kibura amahirwe kandi cyarakiriye imikino.
Urubanza rw’ubujurire rwa Jado rwari gusomwa tariki 25 Gashyantare, 2022 ariko Umucamanza yavuze ko rugitegurwa neza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *