skol

Umunyemari Nkubiri yahamijwe icyaha arekurwa aciwe ihazabu

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 25 June 2021

Umunyemari Nkubiri Alfred yahamijwe icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, ahanishwa gutanga ihazabu ya Miliyoni 3 Frw no gusubiza Leta amafaranga yayo angana na Miliyari 1,9 Frw ubundi agafungurwa.

Nkubiri Alfred aregwa hamwe na Nyiramahoro Théopiste bakurikiranyweho icyaha cyo guhimba inyandiko no kuzikoresha.

Ubushinjacyaha bwaregaga Nkubiri kunyereza ifumbire mvaruganda binyuze mu Kigo cye cya ENAS, aho bwasobanuye ko yagiye ahimba imikono byitwa ko ari iy’abantu bafashe iriya fumbire ntibishyure, ashyiraho n’abatarayihawe kugira ngo ahabwe amafaranga na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Nkuburi guhamywa icyaha n’Urukiko rukamuhanisha igifungo cy’imyaka itandatu n’ihazabu ya miliyoni 4Frw.

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwagombaga gusoma umwanzuro warwo tariki 19 Gicurasi ariko ariko biza gusubikwa kuko umwanditsi w’inteko yaburanishaga uru rubanza yari yitabiriye urundi rubanza.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwasomye umwanzuro warwo ruvuga ko uyu munyemari ahamwa n’icyaha, rutegeka ko arekurwa agatanga ihazabu ya miliyoni 3 Frw akanasubiza Leta miliyari 1,9 Frw.

Nyiramahoro Théopiste waregwaga hamwe nan KUBIRI we yagizwe umwere ku cyaha cy’ubufatancyaha mu guhindura inyandiko no gukoresha inyandiko mpimbano.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Urukiko rwategetse ko Rashid Hakuzimana afungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Hakizimana Abdul Rashid...
22 November 2021 0

Jado Castar yajuririye igifungo cy’imyaka 2 yahawe

Umunyamakuru akaba yari na Visi Perezida wa FRVB,Bagirishya Jean de Dieu...
22 November 2021 0

Bivuze iki kuba Umucamanza yarahaniye Cyuma Hassan icyaha kitabaho...

Ubushinjacyaha bwatangaje ko bwajuriye busaba ko hakosorwa kuba Niyonsenga...
17 November 2021 1

Rashid yahakanye ibyaha byose arengwa anavuga ko yakorewe iyicarubozo ryo...

Umugabo uzwi uzwi kuri channel zinyuranye za YouTube no ku ye bwite Rashid...
17 November 2021 0

Muhanga: Gitifu washinjwaga gusambanya ku gahato no gutera indwara idakira...

Uwahoze ari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga, Ntezirembo...
17 November 2021 0

Kigali: Abagabo babiri bakurikiranyweho kwica umuntu bamukubise Fer-a beton...

Kuri uyu wa mbere urukiko rwibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Uwitwa...
15 November 2021 0