Umuryango w’umupolisi yagonze wamuhaye imbabazi: Ibishya mu rubanza rwa DJ Toxxyk
Yanditswe: Wednesday 04, Feb 2026
Shema Arnaud wamamaye nka DJ Toxxyk yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, aburana asaba ko yarekurwa by’agateganyo bitewe n’uko hari inshingano asabwa kuzuza zirimo n’iza kibyeyi.
Ni iburanisha ryabereye ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge i Nyamirambo kuri uyu wa 4 Gashyantare 2026.
Ni nyuma y’uko DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibyaha bitatu yari yajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge cyo ku wa 14 Mutarama 2026 gitegeka ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Icyo gihe urukiko rwagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma afungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko mu byaha bine yabanje gukurikiranwaho n’Ubushinjacyaha, bitatu muri ibyo hagaragajwe impamvu zikomeye zituma abikurikiranwaho.
Mu iburanisha ry’uyu munsi, Shema wari ufite abamwunganira babiri, yabanje kwiburanira agaragaza ko icyemezo cyo kumufunga iminsi 30 akinenga kuko afite umwana muto yitagaho, ndetse ko n’ababyeyi be barwariye aho baba mu Bubiligi kandi ari we usanzwe abitaho.
Ikindi ngo ni uko afite ibikorwa by’ubucuruzi akora yakuragamo amikoro yo kwita kuri ibyo byose ubu bikaba biri kwangirika akaba akeneye kujya gukomeza kubyitaho.
Uruhande rw’abamwunganira rwagaragaje ko nta mpamvu rusanga agomba gufungwa iminsi 30 kuko umuryango w’umupolisi yagonze akitaba Imana wemeye gutanga imbabazi kuko wasanze bitari bigambiriwe kandi nta kindi bapfaga.
Indi mpamvu abunganizi be bagaragaje ni uko impanuka atayikoze abigambiriye ndetse ko ari ubwa mbere yari agonze umuntu.
Ikindi ngo ni uko guhungira i Karongi nyuma yo gukora impanuka, yabitewe n’ubwoba n’ihungabana nk’umuntu wari ubonye yagonze umuntu, bituma ahungira ku nshuti ye iba muri aka karere ngo imufashe kwishyikiriza ubutabera.
Ku cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, ndetse yemeye no mu nyandiko, abunganizi be bavuze ko abibazwaho yimwe uburenganzira bwo kunganirwa n’umunyamategeko ndetse ko n’isaka ryakorewe iwe ritakurikije amategeko agenga isaka, ndetse ko nta na laboratoire urumogi bivugwa ko rwasanzwemo rwapimiwemo ngo byemezwe.
Abunganizi be basanga, DJ Toxxyk agomba kurekurwa kuko nta n’ibipimo by’ibiyobyabwenge byigeze bifatwa mu mubiri we, ngo ibisubizo bisohoke bishimangira ko abikoresha.
Bavuze ko akwiye kuburana adafunze kuko afite aderesi izwi ku buryo adashobora gutoroka ubutabera cyangwa akaba yahabwa amabwiriza akurikiza ariko adafunze.
Uruhande rw’Ubugenzacyaha rwagaragaje ko DJ Toxxyk yagonze muntu yanyoye inzoga nk’uko bigaragara mu mashusho ya camera zo ku muhanda, kandi ko na we yiyemereye ko agatotsi kamutwaye ubwo yari atwaye imodoka.
Ku gutoroka amaze gukora icyaha, bwavuze ko yari yahuye n’abantu b’inshuti ze mbere baraganira kuko hari aho bigaragara mu nyandiko ko bamuhaye inama yo kujya muri Uganda ahunze, we ahitamo kujya i Karongi ku buryo busanga ibyo ari uguhunga aho kuba kugira igihunga kuko yanagiye ateze ‘taxi vouture’.
Ku cyo kubazwa atunganiwe, Ubushinjcyaha bwavuze yabanje kubazwa niba yabikora atunganiwe arabyemera, kandi ibyo na byo biremewe mu mategeko.
Ku isaka ridakurikije amategeko, bwavuze ko inzego bireba zifite uburenganzira bwo kujya gusaka bidategetswe n’ubutabera ku buryo nta tegeko ritubahirijwe.
Abamwunganira bavuze ko nta mpamvu yo kongera kugaruramo icyaha cyo gutwara imodoka yanyoye kuko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwagikuye mu byo agomba gukurikiranwaho.
Abo bunganizi kandi bagaragaje ko bisa n’ibirimo kwivuguruza kuba Ubushinjacyaha buvuga ko Shema yagambiriye gutoroka amaze gukora icyaha kandi hari aho bugaragaza ko yari afite ubwoba n’igihunga ku bwo kugonga umuntu.
Nyuma yo kumva impande zombi, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangaje ko umwanzuro ku bujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agategenyo kwa DJ Toxxyk uzasomwa ku itariki ya 9 Gashyantare 2026 Saa Cyenda z’amanywa.
DJ Toxxyk akomeje gusaba ko arekurwa by’agateganyo
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *