skol

Umuryango wa Rusesabagina wemeje ko atazitabira urubanza rw’ubujurire

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 15 January 2022

Umuryango wa Paul Rusesabagina n’abanyamategeko bawunganiye mu rubanza rwa Paul Rusesabagina wakatiwe gufungwa imyaka 25, bavuze ko Rusasabigina atazaba ari mu rubunza rw’ubujurire na begenzi be ruteganijwe ku wa mbere w’icyumweru gitaha.

Umukobwa wa Rusesabagina,Carine Rusesabagina,yabwiye BBC ko ngo urubanza rwa se ari nk’ikinamico ngo bo bazakomeza kumukorera ubuvugizi batazajurira.

Yakomeje avuga ko babonye imyanzuro y’urubanza yemeza ko isi yose ngo yabonye ko afunzwe mu buryo butemewe n’amategeko.

Uyu yavuze ko impamvu se atazajurira ngo ari uko urubanza rwe rutakurikije amategeko kuko ngo bamugejeje mu Rwanda ashimuswe.

Alain Mukuralinda, umuvugizi wa leta y’u Rwanda,yavuze ko ibisobanuro by’umuryango wa Paul Rusesabagina ku mpamvu zitumye atazitabira urubanza rw’ubujurire nta shingiro zifite.

Yavuze ko iby’uyu muryango uvuga ko babonye imyanzuro y’urubanza bitumvikana kuko ngo batavuze igihe bayiboneye n’igihe bifuzaga ko bayibona.

Yavuze ko nyuma y’aho Ubushinjacyaha bujuriye,bwashyize inyandiko aho bagombwaga kuzibona yaba muri gereza,muri system no kuyiha abavoka.

Abajijwe impamvu u Rwanda rwanze ko abavoka mpuzamahanga ba Rusesabagina baza mu Rwanda kumuburanira,Mukuralinda yagize ati "Ko ibyo bikorwa n’ingaga z’abavoka baba bujuje ibisabwa ngo bamwunganire?."

Muri Nzeri umwaka ushize,Urukiko rukuru i Kigali rwategetse ko Paul Rusesabagina afungwa imyaka 25,kubera bimwe mu byaha aregwa by’iterabwoba, agirwa umwere ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe.

Umucamanza yavuze ko Rusesabagina - wivanye mu rubanza ntaburane mu mizi - ibyo yemeye yabyemereye mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Rusesabagina yahamijwe ibyaha byo kuba mu mutwe w’iterabwoba no gukora iterabwoba, ariko yagizwe umwere ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe, rumuhanisha gufungwa imyaka 25 gusa Ubushinjacyaha bwarajuriye.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rwanda: ’Sankara’ n’abandi bajuriye mu rubanza rwiswe urwa "Rusesabagina"...

Mu rubanza rw’iterabwoba ruregwamo abarimo Paul Rusesabagina - warwivanyemo...
17 January 2022 0

Umuryango wa Rusesabagina wemeje ko atazitabira urubanza rw’ubujurire

Umuryango wa Paul Rusesabagina n’abanyamategeko bawunganiye mu rubanza rwa...
15 January 2022 0

RIB yasobanuye impamvu zifatika yafunze Igabe washinjwe gukoresha PhD...

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rufite impamvu...
10 January 2022 0

Ngororero: Ba banyeshuri biciriyeho imyenda basoje amasomo bakatiwe...

Abanyeshuri batandatu bigaga mu ishuri rya ESECOM Rusano riherereye mu...
31 December 2021 1

Muhanga: Padiri washinjwaga gusambanya umwana w’umuhungu yagizwe...

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwagize umwere Padiri Habimfura Jean...
29 December 2021 0

Urubanza rw’ubujurire rwa Jado Castar rwongeye gusubikwa

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Ukuboza 2021, nibwo ku Rukiko Rukuru hari...
24 December 2021 0