skol
fortebet

Umwana w’imyaka 8 washyinguwe hatamenyekanye icyamwishe birakekwa ko yiyahuye

Yanditswe: Tuesday 27, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 26 Kanama 2024 mu ma saa saba z’amanywa, nibwo mu irimbi ry’I Rusororo hashyinguwe umwana w’imyaka 8, Ganza Layan wapfuye urupfu rw’amayobera taliki 18/8/2024

Sponsored Ad

Bivugwa ko nyakwigendera yaba yariyahuye akoresheje umugozi aho yari ari mu rugo iwabo mu Murenge wa Kigali ahazwi nka Norvege ariko RIB na Polisi ntibarabyemeza.

Ni inkuru yavuzwe cyane na n’ubu ikibazwaho cyane cyane mu Majyepfo aho Umubano n’Urugo rw’Ababyeyi be bifite inkomoko.

Nyuma y’Urupfu rwe, iperereza ryahise ritangira! Dr. Pascal NGIRUWONSANGA, Umugabo wa Nyina, mu kazi gasanzwe akora akaba ari Umuyobozi w’Ibitaro bya Gakoma mu Karere ka Gisagara akaba yarahise atabwa muri yombi!

Ubusesengunzi bw’ikinyamakuru umuryango ku rupfu rwa Layan burimo iki?
Uretse Imiryango ishinjanya, kugeza ubu nta kirava mu iperereza ry’urupfu rw’uyu mwana RIB iratangaza, gusa bigaragara ko haba hari ikibazo mu micire y’imanza z’imbonezamubano cyane cyane iz’ibibazo byo mu ngo!

Layan na Mukuru we bisanze mu rugo rushya kwa Dr. Pascal Ngiruwonsaga, wari umaze gushakana na Nyina. Bikaba ari nyuma y’aho Nyina yari amaze gutandukana na Se ubabyara, Jean Bosco UWINAMA (bahimba Rooney mu Mujyi wa Huye), ari naho bari batuye!

Rooney, umucuruzi wabigize umwuga w’imyenda y’Abasirimu unabimazemo igihe muri uyu Mujyi, birashoboka cyane ko Ubucuti na Dr. Pascal Ngirinshuti wari Umuyobozi w’Ibitaro by’Akarere, nawe akaba yari atuye i Huye, bwatangiriye kuba umwe ari umukiliya w’undi, nk’Umuyobozi wakeneraga imyenda isobanutse mu kazi, undi nawe akaba Umucuruzi wayo ubizi kandi ubimazemo igihe.

Amakuru avuga ko Ubucuti bwaje kurengaho bigera no mu miryango, igasurana ndetse amakuru akavuga ko banagabiranye inka.

Hagati aho, Nyina wa Layan, yahuriye mu Umujyi wa Huye na Rooney bose umwe ari inkumi undi ari umusore, bubaka ubucuti ndetse bigeza aho biyemeza kubana. Gusa ntawe uzi impamvu cyangwa icyo batinye ngo ntibasezerane imbere y’Amategeko mu myaka irenga icumi bamaranye! Batandukanye bafitanye abana babiri, Layan witahiye afite imyaka 8 na Mukuru we w’imyaka ikabakaba muri 12.

Mu gukomeza kwiyubaka k’Ubucuti, byarangiye Umugore wa Rooney abonye akazi k’Umucungamutungo mu bitaro by’Akarere bya Nyanza. Ibi bitaro iki gihe bikaba byari biyobowe n’inshuti y’akadasohoka ya Rooney, ikaba n’inshuti y’Urugo, Dr. Pascal Ngiruwonsanga.

Hagati aho, Urugo rwa Dr.Pascal rwajemo ibibazo, (niba bitari binasanzwe), aburana gatanya ariko Umugore adashaka kuyimuha ariko Urukiko rwemeza ko ayihabwa baratandukana. Aha ngaha Dr. Pascal yari abohotse ashobora kurongora undi Mugore mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ku rundi ruhande, bidateye kabiri Rooney yaje kubona amakuru ko Dr. Pascal, Inshuti y’Urugo akaba na Boss w’Umugore we bashobora kuba bagirana undi mubano w’ibanga ndetse ashyiramo imbaraga ngo azabafatane igihanga mu ntoki.

Ntibyatinze kuko Rooney yaje guhuruza Inzego z’Umutekano n’Ubuyobozi ngo yamenye urugo Dr. Pascal yakodesheje azajya abanamo n’Umugore we, Inzego yahuruje zarahageze zisanga n’ubundi mu myaka yose Rooney yabanye n’Umugore we nta sezerano bari bafitanye, kandi na Dr. ntaryo yari yishe, niyo yaryica si Umugore we wari wahuruje.

Nta kindi cyari gukurikira Rooney yasubiye i Huye. Ubwo Rooney yabonaga ko byarangiye Umugore we Pascal amujyanye ndetse bashobora no gukora ubukwe, yatangije ikirego cyo gusaba abana be ngo abe ariwe ubarera.

Urukiko, kuko mu micire y’Imanza rudaha agaciro ibivugwa, ibyo Rooney yavugaga ko Umugore we amusize, nta sezerano yerekanaga, ibyo kuvuga ko Umugore we agiye gushaka undi mugabo afite impungenge ko abana be bazagira ikibazo, nta bimenyetso yerekanaga, ahubwo umugore yerekana ubushobozi bwose burimo imishahara, ubwishingizi bwo kwivuza n’ibindi!

Urukiko rwaje kwemeza ko Umugore aba ariwe ujyana Abana. Nyuma Umugore yaje gushakana na Dr. Pascal, urugo rushya arutahanamo ba Bana yabyaranye na Rooney. Ni mu myaka 2 cyangwa 3 ishize.

Reka turindire ibizava mu Iperereza. Ari nabyo nyirizina byitezweho gushyira akadomo ku rujijo rw’urupfu rwa Ganza Layan wapfuye urupfu rw’amayobera taliki 18/8/2024!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa