skol
fortebet

Urubanza rw’ubujurire rwa Jado Castar rwasubitswe

Yanditswe: Monday 06, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Urubanza rw’ubujurire rwa Bagirishya Jean de Dieu ’Jado Castar’,rwari ruteganyijwe kuri uyu wa mbere tariki ya 06 Ukuboza 2021,rwasubitswe nyuma y’uko umucamanza atabonetse,rukaba rwimuriwe ku wa 24 Ukuboza 2021 saa Mbiri z’igitondo.
Umunyamakuru akaba yari na Visi Perezida wa FRVB,Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka ‘Jado Castar’ yajuririye umwanzuro w’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwamukatiye igifungo cy’imyaka ibiri rumuhamije icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.
Jado Castar wari usanzwe ari (...)

Jado Castar wari usanzwe ari Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), ku wa 13 Ukwakira 2021 ni bwo urukiko rwategetse ko afungwa.

Uyu mugabo yahamijwe icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano ubwo Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yari mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyabereye i Kigali hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021, ishinjwa gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brazil batujuje ibisabwa.

Me Kamagaju Béatrice uburanira Jado Castar yatangaje ko umukiliya we yatanze ubujurire mu Rukiko Rukuru arutakambira kugira ngo agabanyirizwe igihano.

Yasobanuye ko uburyo icyaha cyakozwe bitari mu nyungu z’umuntu umwe ahubwo zari iz’igihugu kuko nta mugambi wacyo warimo.

Yagize ati “Icyaduteye kujurira, turavuga tuti ‘dutakambye urukiko rushobora kumusubikira igihano cy’igifungo kuko nacyo kirateganyijwe mu gihe akatiye munsi y’imyaka itanu cyangwa se bakamusaba ihazabu ya miliyoni 3 Frw yasabwe n’Ubushinjacyaha.’’

Yavuze ko nubwo ibihano byose biteganyijwe ariko asaba guhabwa igihano cyamworohereza gukomeza gufasha umuryango we kuko ari we uwutunze kandi akaba afite abana bane bato barimo n’uwavutse afunze.

Ati “Ntitwiha ubutabera, turasaba ariko kuba umuntu yafunzwe yakoze ibintu ku nyungu z’igihugu, urukiko rwabisuzuma.’’

Castar yatawe muri yombi ku wa 20 Nzeri 2021. Yashinjwe ko mu gihe cyo gushaka aba bakinnyi yanditse ubutumwa bwerekana ko Perezida w’Ishyirahamwe rya Volleyball muri Brazil yamusubije kandi atari byo.

Mbere y’uko irushanwa ritangira, Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda ryandikiye irya Brasil risaba guhabwa abakinnyi bakwifashishwa n’Ikipe y’Igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa