skol
fortebet

Urubanza rw’Ubujurire rwa Jado Castar rwongeye gusubikwa

Yanditswe: Friday 25, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Urubanza rwa Visi Perezida wa kabiri w’Ishyirahamwe ry’umukono w’Intoki wa volleyball rwari gusoma saa tanu z’amanywa ariko rwimurirwa ku yindi saha, nabwo ntirusomwe kuko Urukiko ngo hari ibyo rugisuzuma.

Sponsored Ad

Saa kumi zuzuye nibwo inteko y’Umucamanza umwe yinjiye mu cyumba cy’urukiko yari ije gusoma urubanza rwa Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar.

Yaba Castar cyangwa abamwunganira mu mategeko nta n’umwe wari mu cyumba cy’Urukiko, Ubushinjacyaha nabwo ntabwo bwari mu cyumba cy’Urukiko.

Gusa, bamwe mu bo mu muryango we bari bahari, na mugenzi we David Bayingana basanzwe bakorana.

Umucamanza nyuma yo gusoma imanza enye, yageze kuri Bagirishya Jean de Diue avuga ko urubanza rwe rugitegurwa neza.

Urubanza rwa Jado Castar rwashyizwe saa kumi z’umugoroba, ubundi rwari gusomwa saa tanu za mu gitondo nabwo Umwanditsi w’urukiko yaje avuga ko rudasomwa kuko Umucamanza yari ari kurutegura.

Mbere yo kuburana ubujurire, Umucamanza yari yabanje kurusubika kabiri mu bihe bitandukanye biturutse ku impamvu z’Urukiko.

Jado Castar Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha cyo gukora no gukoreaha inyandiko mpimbano mu Ukwakira 2021 Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwamukatiye imyaka ibiri.

Castar yaherukaga gutamba asaba imbabazi ndetse no kurekurwa cyangwa agasubikirwa igihano.

Umucamanza yavuze ko urubanza ruzasomwa ku wa 07 Werurwe 2022 saa tanu za mu gitondo.

Source: Umuseke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa