skol
fortebet

Urubanza rwa Bucyibaruta I Paris: Inzobere mu by’ubuzima zivuga ko nta kibazo afite cyatuma ataburana

Yanditswe: Thursday 12, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ku munsi wa kabiri w’urubanza rwa Bucyibaruta Laurent rubera I Paris mu Bufaransa, inzobere mu by’ubuzima ntizihuza n’abamwunganira bavuga ko ataburana kubera uburwayi.

Sponsored Ad

Abunganira Bucyibaruta ubu ntibakiri batatu, kuko umwe yamaze kwikura mu rubanza. Uwo ni Mabanga Monga Mabanga Ghislain wasezeye ejo kuwa gatatu. Ubwo asigaranye babiri aribo BIJU-DUVAL na LEVY.

Mu ntangiriro z’uru rubanza, abunganira uregwa bavugaga ko urubanza rumara amezi abiri rurenze kure ubushobozi bw’umubiri we.

Me Biju-Duval atanga ibisobanuro ku buzima bw’umukiriya we, avuga ko Buyibaruta afite indwara ikaze cyane ya coronaropathie, ndetse na Diyabete yamurenze ku buryo akenera kwitera urushinge kabiri ku munsi.

Raporo zinyuranye z’inzobere zigaragaza ko ubuzima bwa Bucyibaruta butamubuza kuburana, ko ahubwo urubanza rupangwa ku buryo bumworohereza. Ibi ni nabyo byavuyemo imwe mu myanzuro y’urukiko nko kumufasha kuburana yicaye, ndetse no kugabanya amasaha y’iburanisha agashyirwa kuri arindwi buri munsi.
Bucyibaruta afite kamere nzima.

Inzobere mu by’imiterere na kamere ya muntu, Agnès AUPETIT yahaye urukiko ubuhamya. Avuga ko yatangiye kubonana na Bucyibaruta mu 2005, ariko mu byiciro binyuranye babonanyemo yasanze ari umuntu wihagazeho. “Ni umuntu uhora yigengesereye, utamenyereye kwivugaho”.

Urugero ni ukuba yarasize umuryango we muri Zaire akajya muri Centrafrica mbere yo kugera mu Bufaransa. Ariko iyo aganirijwe ku rupfu rw’abana be babiri baguye mu nkambi, uyu mugabo ngo agaragara nk’uteye ikinya. “Ntagaragaza uburakari, nta mubabaro nta n’agahinda”. Umugore we yaje kumusanga mu Bufaransa mu 1998, nyuma ye haza abana babiri bari barahungiye muri Zambiya.

Ku buzima bwo mu mutwe naho ni mutaraga, nk’uko inzobere ku bireba ubuzima bwo mu mutwe, Jean FERRANDI ibitangaza.

Muri raporo ndende yashyikirije urukiko, uyu avuga ko yaganirije Bucyibaruta mu 2000. Avuga ku mateka y’uregwa, ku mirimo yakoze yose, ku miterere ye n’ibindi. Yanzura avuga nta kidasanzwe yabonye cyatuma ataburanishwa cyangwa ngo abe yahanwa.

Nta burwayi budasanzwe afite
Inzobere yatanze ishusho ya Bucyibaruta nk’umuntu wuzuye, w’umuhanga kandi ufite indangagaciro zo kumenya igikwiye(doté d’un sens éthique). Ngo nta burwayi budasanzwe afite, ni umugabo wihagazeho kandi wubaha amategeko.

Ibi ngo bigaragazwa no kuba Bucyibaruta yarubahirije neza ibyo ubutabera bwamusabaga kuva mu 2000, aho yasaga n’ufungishije ijisho. Yubahirije gahunda yose yahawe mu gihe cy’imyaka 20, nko kujya kwiyanzuza no kwitaba buri cyumweru.

Ibi ni byo Me Domitille Philippart wunganira CPCR aheraho agira ati, “ibi bigaragaza uko Bucyibaruta yitwara kandi agira gahunda, umutimanama n’ikinyabupfura”.
Nta marangamutima, amarira y’umugabo ……

Inzobere igaragaza Bucyibaruta nk’umuntu udapfa kwerekana amarangamutima ye, maze Bucyibaruta ahita asubiza ko “nta wahora arira”.

Aha aboneraho guca umugani w’ikinyarwanda agira ati, “Amarira y’umugabo atemba ajya mu nda”. Anawusobanura agira ati, “Umuntu ashobora kugira amarangamutima, ariko si ngombwa guhora ayerekana”.

Filimi « The Untold Story » izarebwa

Kuri uyu wa gatatu tariki 11 Gicurasi, mu rukiko harebwe amafilime abiri magufi, ariyo « Confronting Evil » ya Human Rights Watch ndetse n’iyitwa « Kigali 1994. »
Izindi filimi ziteganijwe kuzarebwa zirimo « The Rwanda’s untold story » yifujwe n’abunganira Bucyibaruta ; « Après le sang l’espoir” yifujwe na Me GISAGARA Richard. CPCR yo yifuje ko hazarebwa iyitwa “ Une République devenue folle”; naho ubushinjacyaha busaba iyitwa “La Marche du siècle”.

Humviswe kandi ku buryo butari butenijwe, ubuhamya bwa André GUICHAOUA, inzobere mu bijyanye n’akarere k’ibiyaga bigari.

Inkuru nziza kuri uru rubanza ni uko abanyamakuru babiri b’abanyarwanda bahagurutse I Kigali berekeza I Paris kurukurikirana. Abo ni Nyinawumuntu Ines Ghislaine wa KT Radio, na Manishimwe Jean Damascene wa RBA. Ni ku bufatanye bw’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro PAXPRESS, ku nkunga y’umuryango w’ababiligi RCN Justice et Democracie; umushinga Justice et Memoire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa