skol
fortebet

Urubanza rwa Hakuzimana Rashid rwasubitswe

Yanditswe: Wednesday 10, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatatu mu rukiko rwibanze rwa Nyarugenge hari hateganyijwe kubera urubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo rya Hakuzimana Abdoul Rashid,ariko uru rubanza rwasubitswe kubera ko Umunyamategeko we atagaragaye mu rukiko
Rashid yatawe muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB ku wa 28 Ukwakira 20212.
Icyo gihe RIB yatangaje ko yataye muri yombi Hakuzimana Rashid Abdoul aho yari akurikiranyweho icyaha cyo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 ndetse n’icyaha (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatatu mu rukiko rwibanze rwa Nyarugenge hari hateganyijwe kubera urubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo rya Hakuzimana Abdoul Rashid,ariko uru rubanza rwasubitswe kubera ko Umunyamategeko we atagaragaye mu rukiko

Rashid yatawe muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB ku wa 28 Ukwakira 20212.

Icyo gihe RIB yatangaje ko yataye muri yombi Hakuzimana Rashid Abdoul aho yari akurikiranyweho icyaha cyo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 ndetse n’icyaha cyo gukurura amacakubiri mu Banyarwanda.

Ibyo byaha byose ashinjwa,yabikoze yifashishije urubuga rwa Youtube yise Rashid TV ahandi ni k’Umurabyo TV ,Umubavu TV na Ishema TV.

Ibyo bitangazamakuru byose byo kuri Youtube yabyifashishije mu bihe bitandukanye aho yavugaGA ko ari umunyapolitike utavuga rumwe na Leta ko ariyo mpamvu yemerewe gutanga ibitekerezo yise bye bwite.

Hakuzimana Abdoul Rashid agifatwa yafungiwe kuri Station ya Police ya Kicukiro.

Ubwo Hakuzimana Abdoul Rashid yageraga ku rukiko rwibanze rwa Nyarugenge yari yambaye kamBambiri z’ubururu n’ipantaro ya koto ya kake n’ishati y’ubururu.

Umucamanza yabajije Abdoul Hakuzima Rashid niba yiteguye kuburana,Rashid amusubiza ko atiteguye kuburana kubera ko umwunganira mu mategeko Me Rudakemwa Felix adahari kandi ko atanazi impamvu ataje kumwunganira.

Hakuzimana Abdoul Rashid ati "nyakubahwa Perezida mu nyungu z’ubutabera ndasaba ko nasubikirwa iburanisha rya none Umunyamategeko wange Me Rudakemwa akabanza akaboneka."

Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe n’abashinjacyaha babiri umucamanza yabuhaye umwanya ngo bugire icyo buvuga ku byari bimaze kuvugwa na Hakuzimana Abdoul Rashid.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko butunguwe no kubona Umunyamategeko we witwa Me Rudakemwa Felix atagaragaye mu rukiko kandi yarazi neza ko umukiriya we ari buburane none.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko mbere yo gufata icyemezo k’icyifuzo cya Hakuzima Abdoul Rashid Urukiko rwareka Ubushijacyaha bukabanza guhamagara kuri Telephone igendanwa ya Me Rudakemwa Felix bakumva niba ari mu nzira aza ku rukiko kunganira umukira we.

Urukiko rwahaye umwanya Ubushinjacyaha buhamagara Me Rudakemwa Felix Telephone igacamo ariko ntiyitabe.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko umwanditsi w’urukiko yamuhamagara ko wenda yakwitaba ubwanditsi.

Umwanditsi w’urukiko yahamagaye Me Rudakemwa Felix nabwo ntiyitaba.

Urukiko rwahise rufata icyemezo rusubika iburanisha aha umucamanza yavuze ko urubanza rusubitswe mu nyungu z’ubutabera kuko kuburana umuntu yunganiwe biri mu burenganzira bwe yemererwa n’amategeko.

Umucananza yahise asubika iburanisha aryimurira kuwa 17 Ugushingo 2021 Saa mbiri za mu gitondo avuga ko Me Rudakemwa harebwa uburyo amenyeshwa kugira ngo ubutaha noneho ntazongere kubura mu rubanza.

Mu cyumba cy’urukiko ubwo yitabaga ntabantu bari barimo usibye ubushinjacyaha n’umuburanyi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa