Urukiko Rukuru rwa Kigali rwategetse ko iburanisha ry’ibanze ku rubanza ruregwamo Ingabire Victoire Umuhoza rikomereza mu muhezo.
Ingabire Victoire wiyita umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi aregwa ibyaha birindwi ari byo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, guteza imvururu cyangwa imidugararo, kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga.
Hari kandi icyo gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho, gucura umugambi wo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda n’icyaha cyo gucura umugambi wo kwigaragambya.
Biteganyijwe ko iburanisha ry’ibanze nirisozwa, urubanza ruzakomereza mu ruhame.
Iburanisha ry’ibanze riteganywa n’ingingo ya 125 y’Itegeko rigena imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha aho ababuranyi barebera hamwe ibibazo byose bishobora kuzabangamira urubanza bigashakirwa ibisubizo mbere y’uko rutangira kuburanishwa mu mizi.
Nk’icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, bigaragazwa ko Ingabire Victoire Umuhoza yagize uruhare mu itegurwa ry’amahugurwa yahawe abari abarwanashyaka be ba Dalfa Umurinzi itemewe gukorera mu Rwanda.
Hanagaragazwa kuba hari ibitero byagabwe na RUD Urunana na P5 bigahitana abantu kandi bigizwemo uruhare na Ingabire kuko yavugaga ko ayobora FDU Inkingi kandi yari yamaze kwihuza na P5.
Mu iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, Ingabire Victoire we yavuze ko yitandukanye na FDU Inkingi kuko yabonaga iri gukora ibikorwa bibi.
Itegeko riteganya ko uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10.
Guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, giteganywa n’ingingo ya 204 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko ugihamijwe ahanishwa igihano kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15.
Ku cyaha cyo guteza imvururu ngo hari Audio yumvikanyemo Ingabire Victoire na Ntamuhanga Cassien bari gutegura imyigaragambyo, bavuga ko bayikorera kuri rond point y’Umujyi wa Kigali ahazwi nko kwa Rubangura.
Ku cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho, Ubushinjacyaha buvuga ko ishyaka rya Ingabire Victoire Umuhoza rya FDU Inkingi ryifatanyije n’imitwe irwanya Leta irimo RUD Urunana, P5 na RNC hagamijwe kugirira nabi ubutegetsi buriho.
Imigambi ikimara kumenyekana ni bwo Ingabire Victoire yahise ashinga irindi shyaka rya DALFA Umurinzi.
Uhamijwe n’Urukiko icyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.
Icyaha cyo gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga bivugwa ko yagikoze ubwo u Rwanda rwiteguraga kwakira inama ya CHOGM.
Ingabire n’abambari be bateguye uburyo bazakora imyigaragambyo mu gushaka kugaragaza ko mu Rwanda nta mutekano uhari.
Mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19 kandi, Ingabire na bwo ngo yateguye uko hahamagazwa abaturage benshi bijejwe inkunga y’ibiribwa ariko agahitamo kubakoresha bigaragambya.
Ukekwaho icyo cyaha iyo abihamijwe n’Urukiko mu gihe cy’intambara ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu ariko mu gihe cy’amahoro, igihano kiba hagati y’imyaka irindwi n’imyaka 10.
Bitewe n’uburemere bw’ibyaha Ingabire Victoire akurikiranyweho ashobora gusabirwa guhanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.
Ibitekerezo
Dukunda amakurumutugezaho