skol
fortebet

Urubanza rwa Ntaganzwa uregwa ibyaha bya Jenoside rwahagaritswe amezi atatu

Yanditswe: Monday 19, Dec 2016

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 19 Ukuboza 2016, Ntaganzwa Ladislas yongeye kugezwa imbere y’Urukiko Rukuru, kugira ngo atangarize urukiko niba azaburana yemera icyaha cyangwa niba azabura ahakana, asaba urukiko amezi atatu ngo abanze asome dosiye ikubiyemo ibyaha aregwa,
Ntaganzwa wari Burugumesitiri wa Komini Nyakizu muri Butare mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa Mbere, yazanye inzitizi ko dosiye ikubiyemo ibyo ashinjwa ari ndende bisaba igihe kugira ngo ategure imyiregurire ye.
Agezwa (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 19 Ukuboza 2016, Ntaganzwa Ladislas yongeye kugezwa imbere y’Urukiko Rukuru, kugira ngo atangarize urukiko niba azaburana yemera icyaha cyangwa niba azabura ahakana, asaba urukiko amezi atatu ngo abanze asome dosiye ikubiyemo ibyaha aregwa,

Ntaganzwa wari Burugumesitiri wa Komini Nyakizu muri Butare mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa Mbere, yazanye inzitizi ko dosiye ikubiyemo ibyo ashinjwa ari ndende bisaba igihe kugira ngo ategure imyiregurire ye.

Agezwa imbere y’Urukiko Rukuru mu cyumweru gishize ngo urubanza rutangire kuburanishwa mu mizi, bwo uregwa yari yagaragaje ko dosiye atayishyikirijwe, aribwo urukiko rwategekaga ko Ubushinjcyaha buyimugezaho, rugasubukurwa kuri uyu wa 19 Ukuboza 2016.

Kugeza na n’uyu munsi ariko ibyaha bikomeye bya Jenoside Ntaganzwa Ladislas ashinjwa, birimo icyaha cyo gukora Jenoside, icyaha cyo kwica nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu; icyaha cyo kurimbura imbaga, icyaha cyo gusambanya abagore ku ngufu n’icyaha cyo gushishikariza abantu gukora Jenoside, byose ntaravuga ko yemere cyangwa ngo abihakane.

Me Bugabo Laurent wunganira mu mategeko Ntaganzwa yabwiye urukiko ko bakeneye igihe gihagije cyo gutegura kwiregura, agaragariza urukiko ko dosiye ifite impapuro 1490 ari ndende.

Kubw’ibyo, me Bugabo yasabye urukiko ko urubanza rwasubikwa, agahabwa amezi atatu yo gutegura dosiye neza.

Umushinjcyaha Nkusi Faustin yabwiye urukiko ko niba uruhande rw’uregwa rusaba igihe cyo kubanza gusoma dosiye, ari ibintu byumvikana igihe bagihabwa nta cyo bitwaye.

Uretse icy’ayo mezi atatu, Me Bugabo yanabwiye urukiko ko bakeneye ubushobozi bwo kujya mu magereza gukora anketi, mu gutegura urubanza. Kubw’ibyo akavuga ko asaba amafaranga n’imodoka bizamufasha mu kazi.

Muri icyo gihe, Me Bugabo asobanura ko bazanashakiramo abatangabuhamya bashinjura.

Kuri icyo cyo gusaba ubushobozi, umucamanza yahise amububwira ko hari uburyo binyuramo bwateganyijwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, bityo ko na we abukurikiza, ariko ko urukiko rwumvise ko abikeneye.

Me Bugabo yanasabye ko abatangabuhamya bashinja umukiriya we nk’uko ubushinjcyaha bwatanze inyandikomvugo za bo, bazahamagazwa mu rukiko bakemeza ko ibyo bavuze ari ibya bo.

Ikindi kandi, akavuga ko urukiko rwazabaha umwanya wo kubaza, abatangabuhamya bashinja, ku byo bavuze.

Umucamanza yamumaze impungenge, amubwira ko ibyo n’ubusanzwe amategeko abiteganya.

Umucamanza yaboneyeho gusaba impande zombi, gutanga urutonde rw’abatangabuhamya, zikanamenyekanisha abagomba kurindirwa umutekano.

Umushinjacyaha yabwiye urukiko ko bamwe mu bashinja Ntaganzwa bari muri dosiye ICTR yohereje, anavuga ko hazitabwa nk’umutekano wabo barindiwe , banitwa amazina.

Ariko Nkusi yavuze ko abagaragara ku rutonde yahaye urukiko, bishoboka ko bose atari ko bazakoreshwa, cyangwa ko hashobora kugira uwumva noneho nta kibazo kuba yatanga ubuhamya adahishwe.

Ku byerekeye igihe cy’amezi atatu Me Bugabo yasabaga, umucamanza yababwiye ko ari igihe kirekire.

Me Bugabo we akavuga ko amezi atatu atari menshi ugereranyije n’amezi icyenda ubushinjacyaha bwamaze bukora ishinja.

Ubushinjacyaha bwo bukavuga ko bwo buba bukeneye igihe kinini, kuko bwo gukora dosiye ari nko kubaka inzu kuva kuri fondasiyo, abandi bakazaza ari ugusiga amarangi.

Bityo , ubushinjcyaha bukavuga ko uruhande rw’uregwa ruzahera ku byo bwo bwakoze.

Ntaganzwa we yabwiye urukiko ko yumva ko igihe cy’amezi atatu atagezeho, yaba abangamiwe kuko ngo no kwandikisha mudasobwa ari ibintu atemenyereye.

Ariko, mbere y’uko urukiko rufata umwanzuro kuri icyo gihe uruhande rw’uregwa asaba, rwabajije Me Bugabo niba hari icyo byaba bitwaye kuri uyu wa Mbere, Ubushinjacyaha bugasobanura ibyaha burega Ntaganzwa.

Ibi ariko Me Bugabo yahise abyanga, avuga ko umunsi bavuye gukora dosiye, byazaba ngombwa ko ubushinjacyaha busubiramo.

Nyuma y’impaka, urukiko rwafashe umwanzuro ko urubanza ruzasubukurwa kuwa ^ Werurwe 2017.

Ntaganzwa wari mu bahigwaga bukware n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zarashyizeho igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari k’uwatuma afatwa.

Ntaganzwa yaje gutabwa muri yombi kuwa 7 Ukuboza 2015, afatiwe muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Ntaganzwa Ladislas yari ku rutonde rw’abashakishwa kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi barimo umunyemari Felesiyani Kabuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa