skol
fortebet

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare rwashyizeho amabwiriza yo kubahiriza mu rubanza rwa CG (Rtd) Gasana

author-image

Yanditswe na: Joseph Iradukunda
Kuwa: Friday 10, Nov 2023

Urukiko rw'Ibanze rwa Nyagatare rwashyizeho amabwiriza yo kubahiriza mu rubanza rwa CG (Rtd) Gasana

Sponsored Ad

skol

Ku isaha y’isaatatu za mugitondo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 ugushyingo 2023, nibwo biteganijwe ko urubanza ruregwamo CG (Rtd) Emmanuel Gasana, wahoze ayobora Intara y’Iburasirazuba rutangira.

Bitunguranye,Urukiko rw’ibanze rwa nyagatare rwashyizeho amabwiriza ari bugenge abinjira mu cyumba cy’iburanisha, aho bategetswe kutinjirana ibikoresho bishobora gufata amajwi n’amashusho.

N’icyemezo kiri mu itangazo ryashyizweho umukono n’umwanditsi mukuru w’urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bukurikiranyeho CG (Rtd) Emmanuel Gasana, wahoze ayobora Intara y’Iburasirazuba, gusaba no kwakira indonke no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Uyu araburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’ateganyo mu rukiko rw’ibanze rwa Nyagatare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa