skol
fortebet

Urukiko rw’Ubujurire rwasubitse isomwa ry’urubanza Ubushinjacyaha buregamo Rusesabagina na bagenzi be 20

Yanditswe: Monday 21, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rw’ubujurire rwasubitse isomwa ry’urubanza ubushinjacyaha buregamo Rusesabagina na bagenzi be 20 ndetse n’abaregera indishyi.
Urukiko rwasanze igihe cy’iminsi 30 rwari rwihaye Ari gito ugereranije n’ubunini bwa Dosiye.
Ubushinjacyaha bwari bwasabye urukiko rw’ubujurire ko rwahanisha Paul Rusesabagina igifungo cya burundu ndetse rukanamuhamya uruhare bwite mu bikorwa by’iterabwoba.
Bwasabiye kandi Nsabimana Callixte ko yafungwa imyaka 25 aho kuba 20 yari yahawe n’urukiko rukuru.
Ni (...)

Sponsored Ad

Urukiko rw’ubujurire rwasubitse isomwa ry’urubanza ubushinjacyaha buregamo Rusesabagina na bagenzi be 20 ndetse n’abaregera indishyi.

Urukiko rwasanze igihe cy’iminsi 30 rwari rwihaye Ari gito ugereranije n’ubunini bwa Dosiye.

Ubushinjacyaha bwari bwasabye urukiko rw’ubujurire ko rwahanisha Paul Rusesabagina igifungo cya burundu ndetse rukanamuhamya uruhare bwite mu bikorwa by’iterabwoba.

Bwasabiye kandi Nsabimana Callixte ko yafungwa imyaka 25 aho kuba 20 yari yahawe n’urukiko rukuru.

Ni igihano kiremereye ugereranije n’imyaka 25 Rusesabagina yari yahanishijwe n’urukiko rukuru. Mu gusaba iki gihano, ubushinjacyaha bwasabye urukiko kwemeza ko Rusesabagina yakoze icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo bitemewe.

Bwasabye kandi ko urukiko rwamuhamya uruhare bwite mu bikorwa by’iterabwoba. Ibyaha byombi ntiyari yabihamijwe n’urukiko rukuru.

Marc Nizeyimana wari umwe mu bayobozi b’ingabo za FLN na we yasabiwe gufungwa burundu mu gihe urukiko rubanza rwari rwamuhanishije imyaka 20 y’igifungo.

Ubushinjacyaha bwasabye ko na we yahamwa no kurema umutwe w’ingabo zitemewe ndetse no kugira uruhare rutaziguye mu bikorwa by’iterabwoba.

Ahawe ijambo Sankara yinubiye iki gihano cy’imyaka 25 yahawe avuga ko n’icya mbere yari yajuriye asaba ko cyagabanywa.

Yatakambiye urukiko asaba ko rutakwita ku cyifuzo cy’ubushinjacyaha .Yavuze ko ari umuntu wahindutse kandi witeguye kuba umuturage mwiza.

Sankara yabwiye urukiko ko ababazwa no kuba atashobora gusubiza ibihe inyuma ngo ahindure amakosa yakoze ariko ko yigiye ku byabaye.

Yasabye ko yarekurwa akajya kurongora ihogoza rye rimutegereje.

Herman Nsengimana na we wabaye umuvugizi wa FLN nyuma y’ifatwa rya Sankara na we yasabiwe guhabwa ibihano byiyongereye kuva ku myaka 5 kugeza kuri 20.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kumuhamya icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo bitemewe kiyongera ku cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba yari yahamijwe n’urukiko rw’ibanze.

Ibihano byiyongereye cyane kandi byasabwe kuri Anastase Munyaneza na Nsanzubukire Felicien bari bafite ipeti rya General bakiri mu nyeshyamba.

Urukiko rw’ubujurire rwasabwe kuzabahanisha igifungo cy’imyaka 20 mu gihe bari bahanishijwe imyaka 5 mu rukiko rukuru.

Aba bagabo bombi babaye mu mutwe wa CNLD Ubwiyunge baza gutabwa muri yombi mu ntangiro z’umwaka wa 2017 batarinjira mu mutwe wa FLN.

Urukiko rukuru rwari rwabahamije kuba mu mutwe witwaje intwaro utemewe ariko ni bo bonyine batarebwaga no kuzishyura indishyi kuko batabaye mu barwanyi ba FLN.

Muri rusange ibihano byasabwe biri hejuru cyane. Igihano gitoya cyasabwe ni imyaka 15 y’igifungo mu gihe imike yari yatanzwe.

Isomwa ry’uburubanza ryimuriwe tariki 4 Mata 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa