Urukiko rw’ubujurire rwemeje ko igihano cya burundu kuri Munyagishari wahamwe n’ibyaha bya Jenoside kigumaho
Yanditswe: Friday 07, May 2021
Kuri uyu wa Gatanu, Urukiko rw’Ubujurire rwagumishijeho igihano cya burundu Bernard Munyagishari yari yarakatiwe n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, mu 2017.
Bernard Munyagishari woherejwe mu Rwanda n’Urukiko Mpuzamahanga (ICTR) mu 2013 yahamijwe icyaha cya Jenoside n’icyaha cyo kwica nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.
Mu rubanza rwa mbere,yaregwaga ibyaha bitanu, ariko ibyaha yahamijwe ni bibiri: Icyaha cya Jenoside n’icyaha cyo kwica nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.
Umucamanza yavuze ko ubusanzwe ibi byaha uregwa yahamijwe ubusanzwe bihanishwa burundu y’umwihariko, ko uwahamwe n’icyaha yoroherejwe.
Ku cyaha cyo gusambanya ku ngufu abagore n’abakobwa Munyagishari yaregwaga, cyo, Urukiko rwavuze ko nta bimenyetso bifatika.
Urukiko rwashingiye ku byavuzwe n’abatangabuhamya, ruvuga ko uregwa yabayeho mu bunyamabanga bwa MRND, kandi ko yagiye mu nama zitegura Jenoside. Ubuhamya bugaragaza ko yacuze umugambi, yigishaga interahamwe uko zigomba kwica abatutsi.
Urukiko rwashingiye ku buhamya buvuga ko hari imyitozo yahaga interahamwe buri kuwa Gatatu no kuwa Gatandatu kuri stade Umuganda, nk’uko byagarutsweho n’umwe mu batangabuhamya wahawe iyo myitozo.
Hanavuzwe amalisiti y’abatutsi bagombaga kwicwa, inyigisho z’urwango, ishyirwaho za bariyeri, intwaro zavuye i Kigali n’ibindi bimenyetso byashinjaga Munyagishari havugwa ko yakoze Jenoside mu buryo buteguye.
Urukiko rwagaragaje ko ibi byaha Munyagishari yahamijwe byakoranywe ubugome bukabije, kandi ko byagize ingaruka zikomeye ku muryango nyarwanda nk’imwe mu mpamvu nkomezacyaha, hakiyongeraho ko yari umuntu wize iby’uburezi.
Uru rubanza rwa Munyagishari Bernard rwagaragajwemo imbogamizi z’uko we atemeraga abamwunganira ari bo Me Bikotwa Bruce na Me Umutesi Jeanne d’Arc, ariko urukiko rutegeka ko bakomeza kumwunganira mu nyungu z’ubutabera kabone nubwo we atabemeraga bwose.
Nyuma y’isomwa ry’imikirize y’uru rubanza rwo muri Mata 2017, aba bavoka babwiye Urukiko ko batayishimiye, ko bayijuririye, ko imyanzuro ikubiyemo impamvu z’ubujurire bagaragarizamo inenge babonyemo bazayitanga bamaze kubona kopi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *