Kuri uyu wa 26 Gicurasi 2026, Urukiko rw’isumbuye rwa Nyarugenge rwafashe umwanzuro ku bujurire bwa Semuhungu Eric, rugumishaho icyemezo cyo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo, cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.
Ku wa 4 Gicurasi 2026, ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko Semuhungu Eric akomeza gukurukiranwa afunzwe mu minsi 30, ariko ntiyishimira uwo mwanzuro bituma atanga ubujurire.
Ku wa 21 Gicurasi 2026, ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije urubanza mu bujurire ku ifunganwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Semuhungu Eric. Gusa uru rubanza nanone rwongeye kuburanishirizwa mu muhezo bitewe n’uko ibivugirwamo birimo ibinyuranyije n’imyitwarire mbonezabupfura no kuba uregwa yagorwa no kuburanira mu ruhame.
Semuhungu Eric yatawe muri yombi ku wa 9 Mata 2026, ku wa 4 Gicurasi 2026, akaba akurikiranweho, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusakaza amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, mu gihe icyo gukangisha gusenyabanya cyo cyaburiwe ibimenyetso byatuma akomeza kugikurikiranwaho.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *